2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kagugu: Kugaburira abana ku mashuri byongereye ikigero k’imitsindire

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-20 07:42:57

 
Share on:
 
Yasuwe:111
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yongereye ikigero k’imitsindire bigabanya ikigero cy’abata ishuri n’abashukishwa amandazi na bombo kuko akenshi bategerwaga ku ntege nke ziterwa n’inzara ya saa sita.

JPEG - 306.7 kb
Aha ni mu Rwunge rw’amashuri rwa Kagugu Gatulika, abana baho barishimye kandi barakeye (Foto James R.)

Ibi ni ibitangazwa na Sacyega Jean de Dieu, Umucungamutungo w’Urwunge rw’amashuri rwa Kagugu Gatulika, ruherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, mu kiganiro kigufi yagiranye n’Imvaho Nshya ubwo yari yasuye iri ishuri mu rwego rwo kumenya impinduka nziza z’iyi gahunda ku banyeshuri no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati “Iyi gahunda ni inyamibwa rwose, hari byinshi byahindutse mu mibereho y’abanyeshuri bagaburirwa ku ishuri ifunguro rya saa sita, kandi bigaragarira amaso ya benshi na twe abarezi.”

Zimwe mu mpinduka nziza iyi gahunda yo guhera abana igaburo rya saa sita ku ishuri yagize ni ukongera ikigero k’imitsindire y’abanyeshuri mu kiciro cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, kuko bavuye kuri 90% bakagera kuri 98% mu mwaka ushize w’amashuri.

Iyi gahunda kandi yagabanyije umubare w’abana bataga ishuri kubera imibereho yo kutabona ifunguro rya saa sita ku baturuka mu miryango itishoboye n’abaturuka kure y’ishuri.

Ati “Mbere hari abana bavaga mu ishuri kubera ko batabonaga ifunguro rya saa sita bagera iwabo bakaburara na nijoro kubera ubushobozi buke, bwacya ntibaze kwiga bakajya gushakisha aho bakura icyo barya.”

Ariko ngo ubu n’abana baturuka mu miryango ikennye iyo babashije kubona ifunguro rya saa sita ku ishuri bakaba babura irya nijoro, ngo ntibibabuza kuza ku ishuri mu gitondo kuko baba bafite ikizere cy’uko bari burye.

Sacyega avuga ko iyi gahunda yagabanyije abana bashukishwaga za bombo, ibisuguti n’amandazi mu gihe cya saa sita bategereje gusubira mu masomo, kuko hari abasohokaga nk’abatashye ariko mu by’ukuri badatashye mu rugo kuko ari kure cyangwa se bazi neza ko nta cyo bari busangeyo, bagahura n’abasore bakabashukisha impano n’utundi tuntu bakaba bahera aho bararuka.

Sacyega abajijwe niba iyi gahunda yitabirwa n’ababyeyi mu gutangira abana amafaranga abafasha kugaburirwa saa sita, yavuze ko babyitabiriye n’ubwo hakirimo ingorane zimwe na zimwe.

Ati “Iyi gahunda iritabirwa n’ababyeyi ariko iracyafite imbogamizi y’abadashobora kubona ikiguzi k’iri funguro ku mpamvu z’ubushobozi, bityo atanzwe n’ababyeyi n’andi atangwa na Minisiteri y’Uburezi ku mwana agashyirwa hamwe akagaburira abana bose.”

Avuga ko Minisiteri y’Uburezi igenera abana bo mu kiciro cy’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 amafaranga 56 kuri buri munyeshuri wiga muri icyo kiciro, ariko akaba ari make urebye umubare w’abana bavuka mu miryango itishoboye, bityo ababyeyi babo ntibashobore kuyabona.

Sacyega avuga ko n’ubwo bimeze bityo bitababuza gushimira imbaraga Leta yashyize muri iyi gahunda, bikaba bituma babona na bike bagaburira abana.
Avuga ko ibiryo bigaburirwa abana bisimburanwa hagati y’umuceri, impungure, kawunga, ibitoki n’ibirayi.

Nyiransamaza Solange, umunyeshuri wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu Gatulika, avuga ko gufatira ifunguro ku ishuri byabafashje kudasiragira saa sita bajya kurya mu rugo, byabarinze kubwirirwa ku baturuka kure kuko byabateraga gusinzira mu ishuri ndetse ngo byanongereye ubusabane hagati y’abanyeshuri ubwabo.

Ati “Gufatira amafunguro ku ishuri byaradushimishije kuko byaturinze gusiragira, byatwongereye ubusabane hagati yacu, byaturinze kwigana inzara n’ibindi.”

Nyiransamaza avuga ko basigaye batsinda neza mu ishuri kandi ko nta we ugisinzira mu masomo kubera inzara, akaba na we ashimira ababyeyi ndetse na Leta y’u Rwanda bakomeje kubafasha kwiga neza ngo bazavemo abayobozi b’ejo hazaza.
Uyu munyeshuri yishimira kandi ko abana bakomoka mu miryango itishoboye badahezwa kuri iri funguro kuko babasha gusangira ibyabonetse nta mururumba nta no kwikunda.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE