2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kamonyi: Imyaka yari ihinze ku buso bwa hegitari 71 yatikijwe n’imvura

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-20 07:33:03

 
Share on:
 
Yasuwe:199
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuso bungana na hegitari 71 bwari buhinzemo imyaka mu bishanga bya Kamiranzovu, Rwabashyashya na Bishenyi bwatikiriye mu biza byatewe n’imvura idasanzwe ivanze n’urubura hangirika ibikorwa by’ubuhinzi ndetse biteza igihombo kitari gito ku baturage b’Imirenge ya Runda, Rugarika na Gacurabwenge kingana na miliyoni ziyingayinga 4 z’amafaranga y’u Rwanda yagiye ku mbuto n’ifumbire gusa.

JPEG - 212.8 kb
Aha ni mu gishanga cya Bishenyi aho imvura yangije imyaka

Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Ishami ry’ubuhinzi, Mukiza Justin, yatangarije Imvaho Nshya ko muri ibi bishanga hari harahinzwemo imbuto z’ibigori zingana n’ibilo 1775 mu gihe ifumbire yashyizwemo ingana n’ibilo 7100.
Agira ati “Kuri izi hegitari hari hahinzeho imbuto y’ibigori ingana n’ibilo 1 775 ku ifumbire ya DAP ingana n’ibilo 7 100, byose byatanzweho asaga miliyoni 3 600 000 z’amafaranga y’u Rwanda”.

Mukiza akomeza avuga ko bagiye gukora ubuvugizi abahinzi bagafashwa kubona indi mbuto n’ifumbire, bakongera bagatera ibigori kuko igihe k’ihinga kitararenga.

Ati “Ubu twarangije kubara ibyagiye ari na ko dukomeje gukora ubuvugizi kuko n’abakozi ba RAB babashije gusura abo bahinzi, hari intumwa za rubanda (Abadepite) bahazindukiye bareba ibyangiritse, abo bose turizera ko hari ubufasha basabira abahinzi. Gusa birashoboka ko habonetse indi mbuto n’ifumbire abahinzi bakongera bagatera”.

Karani Sylvestre, umuhinzi umaze imyaka 13 ahinga mu gishanga cya Bishenyi mu murenge wa Runda, avuga ko ibiza by’imvura byabatunguye bimuteza igihombo. Avuga ko bategereje imvura nk’uko bisanzwe mu kwezi kwa Nzeri barayiheba ariko bakomeza guhinga babifashijwemo na koperative, akarere ndetse n’abasirikare bakavomerera bakoresheje imashini none ibigori byari bigeze mu ibagara.

Agaragaza igishoro yakoresheje mu buhinzi bwe, Karani avuga ko umurima we ungana na are 3 yawuhingishije ku mafaranga agera ku 20 000, hiyongeraho imbuto zingana n’ibilo 9 n’ifumbire ibilo 16.

Agira ati “Ibyo twahinze byagiye. Imbuto y’ibigori twayiguze kuri nkunganire tuyitangaho amafaranga 330 ku kilo, naho ifumbire mvaruganda ku mafaranga 430 hariho Nkunganire”.

Karani kandi atangaza ko nta mpungenge afite zo kongera gusubizwa imirima ku bahinzi kuko buri wese yari yarandikishije ingano z’ubuhinge bwe, dore ko ubwo iyo mvura yagwaga ubuhinge bwose bwarivanze ku buryo ntawapfa gutandukanya aho buri wese yagarukiraga.

Asaba Leta ko yabatera inkunga yaba iy’imbuto, ifumbire n’ubundi bufasha ubwo aribwo bwose kuko basigaye iheruheru kugira ngo bongere bahinge.

Igishanga cya Rwabashyashya cyonyine habaruwe Ubuso bwa Hegitari 35 zagiye, Igishanga cya Bishenyi hatwarwa ubuso bwa hegitari 28 mu gihe igishanga cya Kamiranzovu na Bigirwa habaruwe ubuso bwa hegitari 8 zatwawe n’ibiza.

Nubwo habarurwa agaciro ka miliyoni 3 600 000 y’imbuto n’ifumbire, ako gaciro nta bwo habariwemo inkunga Leta iba yatangiye umuturage mu gushyira mu bikorwa ubwo buhinzi. Usibye ubutaka bwatwawe ibyo biza bikaba bitasize ibikorwa by’ubworozi bw’amafi ndetse n’iyangirika ry’amazu 30 yasenyutse andi akaguruka ibisenge.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE