2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu Rwanda hari isoko rinini kuko Abanyarwanda bakeneye amashanyarazi- Musoni

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-20 07:29:43

 
Share on:
 
Yasuwe:253
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James, yibukije abashoramari ko u Rwanda rubakeneye cyane mu gushora imari mu by’ingufu z’amashanyarazi ndetse anahamya ko abashora imari yabo muri urwo rwego barushaho gufashwa na Leta.

JPEG - 322.1 kb
Uhereye ibumoso ni Minisitiri Musoni James ari kumwe na Akamanzi Clare uyobora RDB berekwa ibikoresho byifashishwa mu kongera amashanyarazi adaturuka ku miyoboro migari (Foto; Niyonsenga S)

Minisitiri Musoni yabitangaje ejo hashize ku wa 19 Ukwakira 2017 ubwo yatangizaga inama ihuje abashoramari mu by’ingufu z’amashanyarazi adaturuka ku miyoboro migari aho yemeje ko u Rwanda rukomeje guhamagarira abashoramari kuyoboka urwego rw’ingufu z’amashanyarazi.

Yagize ati “Mu cyaro cyane cyane ni ho dushaka gukoresha bene uyu muriro ukomoka ku ngufu z’izuba kugira ngo abaturage bose bacane, abashoramari icyo bakwiye kubona ni uko mu Rwanda hari isoko kuko Abanyarwanda bakeneye amashanyarazi, iyo urebye iterambere igihugu gifite, ukanareba uburyo u Rwanda rworohereza abashoramari na byo byatuma abantu bazana imari yabo muri uru rwego.”

Agaruka kuri bimwe mu bibazo by’abashaka gushora imari mu by’ingufu z’amashanyarazi adaturuka ku miyoboro migari bavuga ko hakiri imbogamizi zishingiye ku kubona ibyangombwa byo gutangiza kampani zabo, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu k’iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko ababa bashaka kuzagurisha umuriro wabo kuri Leta ari bo babanza gupiganishwa.

Ati “Abashoramari tubanza gukoresha ipiganwa kugira ngo bahabwe ibyangombwa ni abashaka kuzana umuriro ariko basaba Leta kuba ari yo iwugurira Abanyarwanda ariko umushoramari ushaka kuza gucuruza ku giti ke atagize icyo abaza Leta, uwo nta bwo tumukoresha ipiganwa.”

Abashoramari bakomeje kwerekwa inyungu iri mu by’ingufu bazagirana ibiganiro na RDB n’izindi nzego za Leta zibereka amahirwe ari muri iri shoramari.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE