2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

98% by’ibigo by’ubucuruzi bigizwe n’abikorera bato n’abaciriritse

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-20 07:25:17

 
Share on:
 
Yasuwe:152
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu mwaka wa 2014, bugaragaza ko mu bigo by’ubucuruzi 154 byabarirwaga mu Rwanda, 98% bya byo bigizwe n’abikorera bato n’abaciriritse, ari na yo mpamvu uru rwego rugomba kwitabwaho bikomeye kuko rufite uruhare runini mu musaruro igihugu kibona.

JPEG - 216.1 kb
Sebera Michel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Foto James R.)

Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Bwana Sebera Michel, ubwo yafunguraga inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje abikorera bato n’abaciriritse kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 ukwakira 2017, yavuze ko iyi nama igamije guhuriza hamwe ibyiciro binyuranye by’inganda zikorera mu gihugu bigafashwa guhanga udushya no gukorera hamwe mu rwego rwo kongera umusaruro byabonaga.

Avuga ko hashyizweho ihuriro ry’ibigo bito n’ibiciriritse hagamijwe kubyongerera imbaraga kuko amahirwe y’ubwiyongere bw’umusaruro agaragara mu nganda nto n’iziciriritse, akaba ari no muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Ati “Mu myaka 4 ishize, 40% by’umusaruro mbumbe w’igihugu byiyongereye mu bukungu bw’igihugu biturutse mu nganda nto n’iciriritse, ni ngombwa rero ko zihabwa imbaraga kuko zinatanga imirimo kuri benshi.”

Yabijeje ko MINICOM yiteguye gukorana na buri wese mu kugera ku ifaranga no mu gushakira amasoko y’umusaruro inganda nto n’iziciriritse binyuze mu ihuriro ryazo.

Gilbert Rubangisa ni umuyobozi mu mushinga nterankunga w’Abadage (GIZ) nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’inganda nto n’iziciritse, yabwiye itangazamakuru ko umusanzu w’uyu muryango mu guteza imbere uru rwego rw’abikorera ari uko babashakira amakuru yizewe kandi ahamye ajyanye no kubona imari y’imishinga yabo nk’ibikenerwa ngo amabanki cyangwa ibigo by’imari bitange inguzanyo.

Ati “Uretse ubufasha bumwe na bumwe tugeza ku bikorera bato n’abaciriritse, twakoze agatabo gakubiyemo uburyo ibigo by’imari n’amabanki bitanga inguzanyo, ibikenewe, inyungu ku nguzanyo batanga n’ibindi, ni mu buryo bwo kugeza amakuru ku banyenganda bato n’abaciriritse y’aho bavana imari ibafasha mu byo bakora.”
Rubangisa avuga ko ibi babikoze nyuma y’uko bafashe umwanya wo kwiga umuzi w’ikibazo k’inganda nto n’iziciriritse zihomba nyuma y’igihe gito, basanga ari ukutabona amakuru y’aho bakura amafaranga yo gukoresha imishinga yabo.

Iyacu Jean Bosco ni umukozi wa ‘Access to Finance’, avuga ko ikigo cyabo gifasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse mu gihe banki zananiwe kumva ibyifuzo by’umufatabuguzi wazo, bityo kikagira amafaranga gitanga mu bigo by’imari iciriritse afasha kubona inguzanyo ku bazikeneye bafite imishinga y’iterambere.

Ati “Dufite ikigega gifasha ibigo by’imari binyuranye kubona amafaranga yo gutanga mu nguzanyo zisabwa na ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse.”

Imyanzuro iva muri iyi nama izafasha Leta kurushaho guteza imbere politiki y’ubucuruzi mu Rwanda n’inganda nto n’iziciriritse mu rwego rwo kongera umusaruro mbumbe w’igihugu uziturukamo.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE