2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mukantabana yaganiriye imbonankubone n’abari mu mashyamba ya Kongo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-20 07:22:02

 
Share on:
 
Yasuwe:1046
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku rugerero (RDRC) Mukantabana Seraphine, kuri uyu wa 19 Ukwakira 2017 yagiranye ibiganiro by’imbonankubone hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka “Skype” n’abakiri mu mashyamba ya Kongo abakangurira gutaha.

JPEG - 252.7 kb
Iburyo ni Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku rugerero, Mukantabana Seraphine, arimo kuganira n’abakiri mu mashyamba ya Kongo barebana, uwo bari kumwe ni Mutarambirwa Elia uhagarariye iyo komisiyo mu ntara y’Iburasirazuba(Foto James.R)

Mu buryo bw’imbonankubone Mukantabana yasabye izo mpunzi kureka kwihugika mu mashyamba atagize icyo abamariye, abakangurira gutaha kuko amarembo afunguye kandi n’abandi batahutse nta kibazo bagize yihereyeho ndetse n’abandi bakozi bakorera iyo komisiyo, abagaragariza ko utahutse aherekezwa akabasha kubaka igihugu hamwe n’abandi Banyarwanda mu kugiteza imbere.

Mu kiganiro kandi yanenze impunzi zikiri mu mashyamba ya Kongo by’umwihariko abari mu gisirikare batabasha gukora ubusesenguzi bw’urugamba bitwa ko barwana, ababwira ko rudahamye kuko baba bashaka kumarisha ingabo zabo.

JPEG - 288.6 kb
Ubu ni uburyo bwa Skype bwifashishijwe muri iki kiganiro hagati ya Mukantabana Seraphine n’impunzi ziri muri Kongo, aho zigaragara ku ruhande rw’ibumoso, bari mu kiganiro (Foto James.R)

Agira ati “Intambara yararwanywe irarangira kandi n’abayitsinze barahari, sinibaza urugamba mukirwana urwo ari rwo ngo mutegereje intsinzi mugendera ku babashuka mutanahuje ibibazo. Umusirikare udashobora gukora isesengura ngo amenye uko urugamba rumeze amarisha ingabo ze”.

Ku ruhande rw’izo mpunzi hari izagaragaje ko zifite impungenge n’amakuru y’uko ubashije gutahuka mu Rwanda afungwa, abandi bakicwa ndetse n’abatahutse bongera guhunga kubera ikibazo k’inzara, bakaba baramazwe izo mpungenge.

Mukantabana yasabye izo mpunzi kwiremamo itsinda riza gusura u Rwanda bakihera amaso basanga ubuzima zibayemo mu mashyamba ari bwo bwiza kurusha ubw’abari mu gihugu zikabuhamamo, zasanga ari bwo bubi zigafata umwanzuro wo gutahuka.

Asubiza ikibazo cy’abavuga ko utashye yicwa, agira ati “Ayo makuru si yo nta n’ukuri kuyarimo abatahutse bafite ubuzima bwiza barimo, n’uwakwitaba Imana ashobora kuzira indwara kimwe nk’undi wese, ndabahamiriza ko hari na bamwe bari mu myanya y’ubuyobozi. Kuki twareba abapfuye ntiturebe abariho? Umuntu ayoborwa n’abariho ntayoborwa n’abapfuye. Ubuse aho muri abantu ntibapfa? Ni mwe mubica se?

Kuri ubu mu Rwanda turi miliyoni 12 n’imisago na mwe mwaza mukongera uwo mubare mukareka raporo zikosamye zitangwa n’Umuryango w’abimbumbye kuko na mwe uzibatangaho z’ubugizi bwa nabi mwakoze kandi kuva mu 1961 zarakorwaga zizanakomeza. Abamaze gupfira mu nkambi ni benshi, abapfira mu mashyamba na bo ni benshi, abakiri bazima nimutahe mubane n’abandi banyarwanda mwubake igihugu”.

Aha yanahereyeho anyomoza amakuru yagarutsweho ko Nzariturande Michel wahoze utwara Perezida Habyarimana yishwe, anamuhuza na bo mu biganiro.
Mu gusubiza ku kibazo k’impunzi yakomoje ku nzara ituma uwahungutse yongera guhunga u Rwanda, avuga ko nta ho byabaye mu Rwanda nta kibazo k’ibiribwa gihari.

Ku bijyanye no kuba hari abafungwa, Mukantabana yababwiye ko gufungwa atari ibya buri wese, ibyaha atari bimwe ndetse ko icyaha ari gatozi, kandi biterwa n’imyitwarire yaranze umuntu muri sosiyete. Ati “Si ndi umucamanza kandi icyaha kiba mu mutima w’umuntu”.

Muri ibi biganiro impunzi zasabwe kwirinda kuba ibikoresho by’ababakiniraho politiki bifitiye inyungu zabo. Kuva ibi biganiro bya skype byatangizwa abagera ku 150 bakaba bamaze gutahuka.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE