2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Huye:Gahunda yiswe inka y’Akaguru yanogeje uburyo bwo korozanya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-19 07:53:25

 
Share on:
 
Yasuwe:35
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Rusatira, barahamya ko gahunda yiswe inka y’Akaguru ifite uruhare rukomeye mu kwihutisha gahunda yo korozanya hagati y’abaturage.

JPEG - 306.2 kb
Gahunda y’inka y’Akaguru yatanze umusaruro (Foto Nshimiyimana E)

Inka y’Akaguru ni uburyo bukoreshwa mu korozanya, aho umugenerwabikorwa muri gahunda ya Girinka ahabwa inka agasabwa kuyitaho ikamubyarira, agasigarana inka yavukishije noneho iyo yari yahawe akayiha mugenzi we.

Ibi byagarutsweho mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo guhakana ubukene, wabereye muri uyu murenge, aho imiryango 18 y’abatishoboye yahawe inka n’umuryango APROJUMAP, ari nawo wazanye ubu buryo bwiswe inka y’Akaguru.

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango Niyigena Eugene, avuga ko ubu buryo basanze bufasha abaturage gufata inka neza, kuko umuturage ahabwa inka nziza maze nawe agaharanira ko imusigira inyana nziza, ndetse akanakomeza kuyifata neza.

Yagize ati "Twabikomoye ku muco wa kera kuko Umwami yajyaga agabira abaturage agasaba umuturage ko inka amuhaye nimubyarira azayiha mugenzi we, bikomeze gutyo, ubwo rero bikitwa inka y’Akaguru kuko ari inka ihora igenda iva mu rugo rumwe ijya mu rundi."

Icyakora anavuga ko ngo banabitewe nuko hari bamwe mu banyarwanda bikunda, umuntu akaba yahabwa inka nziza agatanga imbi, bityo akavuga ko hakoreshejwe ubu buryo bituma umuntu akomeza gufata inka neza kuko yita ku ye yavutse, ariko agakomeza no kwita kuri ya mbyeyi kugira ngo yonse iyayo neza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Niwemugeni Christine, nawe ahamya ko basanze ari uburyo bwihutisha gahunda yo korozanya ndetse akavuga ko bakomeje no kureba niba ubu buryo butakoreshwa no ku zindi nka zitangwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ati "Aba bafatanyabikorwa tumaranye igihe babikora gutya ubu akaba ari uburyo tutigeze turwanya, kuko bumvisha umuntu uko agomba gufata neza imbyeyi ahawe ikamubyarira kandi bigatuma anayifata neza kugira ngo inyana ibyaye itazigera ibura amata ubwo n’inka yahawe birumvikana igakomeza ikamererwa neza ikazahabwa undi mugenerwabikorwa ikimeze neza."

Ubu buryo kandi bunishimirwa n’abaturage, nabo bemeza ko iyo uhawe inka ikuze bigutera ishyaka ryo kuyorora, kandi iba iguha ifumbire ihagije kandi ugakomeza kuyifata neza ku mpamvu zawe bwite n’iza mugenzi wawe.

Abaturage bemeza ko ubusanzwe hari bamwe baba atari inyangamugayo ku buryo ngo iyo bibaye ngombwa ko umuntu ahereza inyana mugenzi we, amuha itameze neza yarayicuze amata.

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE