2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu myaka 3 WASAC izaba yasimbuje amatiyo adafite ubushobozi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-19 07:20:10

 
Share on:
 
Yasuwe:82
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) Eng. Muzola Aimé, atangaza ko bitarenze imyaka 3 umushinga wo gukwirakwiza amatiyo n’ibigega bigamije kugeza amazi meza kandi ahagije ku baturage bizaba byashyizwe mu buryo kugira ngo bikemure ikibazo k’ibura ryayo mu bice bitandukanye.

JPEG - 213.1 kb
Umuyobozi wa WASAC, Eng. Muzola Aimé

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Eng. Muzola Aimé yavuze ko iyi gahunda ari umushinga uzatangira mu mwaka utaha, ukazamara hagati y’imyaka ibiri n’itatu.

Yagize ati “Ikigo cy’Igihugu cy’isuku n’isukura cyateguye umushinga uzatangizwa muri 2018, uteganyijwe kurangira hagati y’imyaka 2 na 3, mu rwego rwo gukwirakwiza amatiyo y’amazi afite ubushobozi bwo kugeza amazi menshi ku baturage hakurikijwe ingano y’imiturire yabo ndetse ikazajyana n’ibigega bigamije kuyakusanyirizwamo”.

Nk’uko abitangariza Imvaho Nshya, itangizwa ry’uwo mushinga rigamije guhindura amatiyo atwara amazi yagaragaweho ko ashaje andi akaba ari matoya atakijyanye n’umubare w’abatuye ahantu hamwe na hamwe bigatuma amazi agabanuka rimwe akanabura.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC ati “Mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga, tuzahera muri karitsiye zigaragaramo icyo kibazo harimo Kicukiro na Busanza kugira ngo tube tworoheje ikibazo gihari. Twatangiye gutanga amasoko ariko bisaba inzira zitandukanye biba bigomba kunyuzwamo kugira ngo umushinga utangire”.

Ibi biravugwa nyuma y’aho hagaragaye ikibazo k’ibura ry’amazi kimaze amezi atari make kibangamiye abaturage b’Umurenge wa Kimisagara, cyatewe n’ikorwa ry’umuhanda watumye bakuramo amatiyo y’amazi ngo atangizwa kuko hamwe na hamwe byagiye bigaragara ko iyo imihanda irimo gukorwa ntihakurwemo amatiyo bitera WASAC igihombo kubera kuyaca.

Eng. Muzola avuga ko mu mpera z’iki cyumweru gishize ari bwo umwe mu baturage bamugejejeho ikibazo k’ibura ry’amazi kimaze igihe kirekire.

Bamurange Ancila utuye muri Kimisagara, avuga ko babuze amazi kuva muri Kamena kugera mu Ukwakira 2017 bigatuma bavoma kure. Yongeraho ko abatabasha kwigererayo bagura amazi ku giciro kiri hejuru, ijerekani imwe ku mafaranga 200.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kimisagara Ruzima Serge, avuga ko ikibazo ari umukingo wari mu butaka bwa WASAC ari ho hagombaga gucishwa umuhanda bituma uhagarika ibikorwa byawo, bihagarika ishyirwamo ry’amatiyo azamura amazi.
Ruzima yongeraho ko amasezerano kampani ikora umuhanda yagiranye n’Akarere ka Nyarugenge yongerewemo indi mirimo bituma umuhanda utihutishwa nkuko byari biteganyijwe.

Ku byerekeranye no gukemura icyo kibazo, Umuyobozi mukuru wa WASAC atangaza ko bataramenya igihe umuhanda uzarangirira ariko nk’uruhare rwa WASAC ni uko ikomeje gukangurira ubuyobozi kwihutisha ibikorwa byo kurangiza uwo muhanda kugira ngo abaturage bareke gukomeza gusiragira bashaka amazi ahadashobotse.

Ku bijyanye no kuba iki kigo cya WASAC hashize amezi asaga 2 gitangaje ko hazashira amezi 4 Umujyi wa Kigali utakirangwamo ikibazo k’ibura ry’amazi, Muzola avuga ko ibyerekeranye n’amazi byo bizaba bishoboka ko azaba ahari ariko hazaba hasigaye gusa ibyerekeranye no guhuza amatiyo afite ubushobozi n’ibigega kandi na byo bigaragara ko bikubiye muri uwo mushinga uzatangizwa muri 2018 ndetse kikaba gitegereje n’inkunga.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE