2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abasenateri bemereye abikorera ubuvugizi mu kongera amashanyarazi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-19 07:05:46

 
Share on:
 
Yasuwe:82
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abasenateri bo muri komisiyo ishinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo mu gihugu haboneke umuriro w’amashanyarazi mwinshi bigizwemo uruhare n’abikorera, nyuma yo kumva ibibazo abikorera bo mu by’ingufu bahura na byo, abasenateri basezeranyije PSF ubuvugizi mu nzego zose harimo n’iza Leta.

JPEG - 281.6 kb
Aba ni abasenateri bagize Komisiyo ishinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda bari mu biganiro na PSF (Foto; James R)

Umuyobozi wungirije w’iyo Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, Senateri Sebuhoro Celestin, yavuze ko abasenateri bahisemo gusura urwego rukuru rw’abikorera mu rwego rwo gutegura urugendo bateganya kuzakorera mu turere twose baganiriza inzego z’uturere zizaba zibereka uko ikwirakwizwa ry’amashanyarazi rihagaze mu gihugu hose.

JPEG - 248.5 kb
Uhereye iburyo ni Gasamagera Benjamin Chairman wa PSF ari kumwe na Mukarwema Yvette ushinzwe ibikorwa muri PSF bombi bari mu biganiro n’abasenateri (Foto; James R)

Senateri Sebuhoro yagize ati “Turareba uko amashanyarazi agenda agera ku baturage basanzwe ndetse n’abikorera nk’abacuruzi banini n’inganda zikoresha umuriro mwinshi, PSF twayirebye nk’urwego rukuriye abikorera kuko ari bamwe mu bakoresha amashanyarazi ndetse bakaba bashobora no kuyacuruza, twareberaga hamwe ibibazo bikiri muri urwo rwego bikeneye ubufasha mu gukemuka. PSF yatubwiye ibibazo bijyanye n’ibiciro by’amashanyarazi biri hejuru, tuzahuza REG n’abikorera ngo turebere hamwe icyakorwa.”

Eduard Ndayisaba, umwe mu bikorera bashoye imari mu by’ingufu z’amashanyarazi akaba n’umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’abashoramari mu by’amashanyarazi yagize, yagize ati “Ibibazo abashoramari mu by’ingufu z’amashanyarazi bahura na byo ni ibirebana no kugorana hagati y’inzego za Leta zibishinzwe nka RDB, MININFRA na REG, hashobora kuba hari umushinga umushoramari afite ariko agacibwa intege no gusiragizwa muri izo nzego akabivamo, hari igihe bishobora kumara imyaka nk’ibiri kugira ngo umushinga wemerwe.”

Ibindi bibazo bahura na byo nk’uko byasobanuwe na Ndayisaba Edouard harimo kubura inguzanyo z’amafaranga bitewe n’uko banki zo mu Rwanda zigishidikanya ku kuguriza bene iyi mishinga, ikibazo cy’umusoro wo hejuru ungana na 25% acibwa abashaka kwinjiza mu Rwanda ibikoresho bikora ingufu zikomoka ku zuba ndetse n’abatekinisiye badahagije.

Umuyobozi mukuru wa PSF, Gasamagera Benjamin, yashimye intambwe yatewe n’abasenateri, avuga ko ari inzira nziza ibonetse yo gukemura ibibazo abikorera bahurira na byo mu rwego rw’ingufu cyane ko u Rwanda ruri mu bihugu bikeneye cyane ingufu z’amashanyarazi kuko ari igihugu kirimo kwihuta mu iterambere harimo n’iterambere ry’inganda ndetse kikaba kinagamije cyane guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Gasamagera yagize ati “Abikorera ni bo bakoresha cyane umuriro w’amashanyarazi cyane cyane ab’inganda kuko ubu noneho kubera gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, inganda zirarushaho kwiyongera, bagira ngo turebere hamwe ibibazo n’ibisubizo biri muri urwo rwego tukanarebera hamwe uko byakwihutishwa kurushaho.”

Abikorera bo mu Rwanda bihariye 52% mu gutanga amashanyarazi akoreshwa mu Rwanda.

Umuhigo wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo muri uyu mwaka ku birebana n’ingufu z’amashanyarazi, ni uko ingo zisaga ibihumbi 190 zizagezwaho amashanyarazi aturuka ku murongo mugari, izisaga ibihumbi 90 zikabona aturuka ku zindi ngufu nk’imirasire y’ izuba.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE