2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Huye: Bagiye kongera kubona imyiyereko ya za moto

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-18 06:54:57

 
Share on:
 
Yasuwe:118
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuva tariki 28 kugeza 29 Ukwakira 2017 abaturage bo mu karere ka Huye n’aka Gisagara bazongera kubona isiganwa ry’imodoka risanzwe riba buri mwaka “Memorial Gakwaya 2017” rizanagaragaramo imyiyereko ya za moto zisimbuka mu kirere.

JPEG - 165.1 kb
Abakinnyi bavuye muri Afurika y’Epfo, Scott Billet na Nick de Wit ubwo biyerekaga kuri moto umwaka ushize wa 2016

Iri siganwa risanzwe ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda “RAC” mu kwibuka Gakwaya Claude wahoze ari umukinnyi ukomeye wo gusiganwa mu modoka, akaza gupfa mu mwaka wa 1986 azize impanuka.

Isiganwa ry’uyu mwaka wa 2017, rizaba rigizwe n’ibice bibiri, icyo gusiganwa mu modoka no kwiyerekana kuri moto nk’uko Gakwaya Eric ushinzwe gutegura iri siganwa yabitangarije Imvaho Nshya.

Gakwaya yavuze ko abazasiganwa mu modoka bakomoka mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Uganda naho kuri moto haziyerekane Abanyarwanda n’abo muri Afurika y’Epfo.

Yakomeje agaragaza ko mu bijyanye no kwiyerekana kuri moto uyu mwaka hazakinwa ikitwa ’’Trials’’ mu gihe ubushize hakinwe ’’Free Style’’. Ati “Iby’uyu mwaka, tuzazana ubundi buryo bushya, aha ho ni ugusimbuka ibintu byakubangamira yaba nk’urukuta, agasozi n’ibindi hagamijwe kureba uko ubirenga’’.

Kuri gahunda, urutonde rw’agateganyo rw’abazitabira ruzasohoka ku wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017, gusa imodoka 14 zimaze kwiyandikisha ndetse na moto 8.
Iisiganwa rya “Memorial Gakwaya 2016” ryatwawe n’umurundi Mohamed Roshanali aho byatangajwe nyuma y’iminsi ibiri habanje kuba impaka kuko mbere hari hemejwe Mugabo Claude nyuma Roshanali arajurira.

Iri rushanwa mu mwaka ushize ryanitabiriwe n’Abakinnyi babiri bakomoka muri Afurika y’Epfo, Nick de Wit na Scott Billet biyerekanye kuri moto mu buryo bushimisha abafana (Free style).

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE