2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi:Barasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-18 06:47:20

 
Share on:
 
Yasuwe:118
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Inzego z’ubuyobozi n’abaturage bo mu karere ka Rusizi, barasabwa guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rushingiye ku gitsina, kuko byagaragaye ko muri aka karere rikihagaragara.

JPEG - 259 kb
Abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo basabwe gufatanyiriza hamwe bakarwanya ihohoterwa

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu hose n’impuzamiryango Pro-femmes twese hamwe, bugashyirwa ahagaragara muri Kanama uyu mwaka, mu karere ka Rusizi ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane irikorerwa umugore n’umwana riracyahagaragara.

Mu biganiro by’umunsi umwe byateguwe n’impuzamiryango Pro-femmes twese hamwe n’ihuriro ry’abagore baharanira amajyambere y’icyaro (Réseau des femmes) bigahuza abayobozi kuva ku murenge kugera ku rwego rw’akarere bafite aho bahuriye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hagaragajwe ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu kurirwanya.

Musengimana Odette, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’abagore baharanira amajyambere y’icyaro, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagaragaye mu karere ka Rusizi, cyane cyane irikorerwa umugore ari iryo akorerwa ku mubiri no ku mutima.

Yavuze ko hari abagore bahozwa ku nkeke n’abagabo babo kubera imitungo abagabo baba bashaka kwikubira, ubuharike n’ubushoreke bukihiganje bubangamira cyane abagore, bukanamunga umutungo w’urugo, gukubitwa n’abagabo ari byo bivamo ihohoterwa rimugaza n’ibindi.

Hari kandi n’abana basambanywa bamwe bikabaviramo gutwara inda zitateganijwe bakiri bato, abagore bakubitwa bigaragara hakaba n’abicwa, abakorerwa n’iyicarubozo rimunga umutima, n’ibindi, akavuga ko iyi miryango yombi iharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana yamanutse kugira ngo iganire n’abayobozi banyuranye, harebwe icyakorwa ngo iri hohoterwa ricike burundu.

Yagize ati “Turashaka ubufatanye busesuye hagati y’abaturage n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi mu kurwanya iri hohoterwa kuko rigihari kandi rikomeye, cyane cyane ko hari n’abahohoterwa bakabiceceka, bikazajya kugaragara umuntu agiye gupfa, hakaba n’abicwa kandi wareba ugasanga byaratangiye kera.

Tukaba dusaba ko ihohoterwa rikorerwa umugore n’umwana mu muryango ryacika burundu, nubwo tutirengagije ko hari n’abagabo bahohoterwa.”

Avuga ko nyuma y’ibi biganiro, hafashwe ingamba zo gutahiriza umugozi umwe kugira ngo iri hohoterwa ricike burundu, hakorwe ubukangurambaga abaturage bamenye ko uwahohotewe atagomba guceceka, ko kubishyira ahagaragara ari ukurengera ubuzima bwe n’ubw’abandi baba bagombaga kuzahohoterwa nyuma, kandi ko inzego zose bireba zibyumva neza.

Nikuze Théodosie, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Mururu, avuga ko na ho rihari, ariko bagiye kurirwanya bivuye inuma.

Ati “Iwacu na ho abagore n’abana barahohoterwa kubera ubuharike n’ubushoreke buhiganje, ikibabaje ariko kikaba ko bamwe mu bagore baba batazi ko ari n’ihohoterwa bakorerwa, bakanga ngo kwikura n’aho bari bari, ariko tugiye gufatanya n’abaturage, buri wese amenye uburenganzira bwe, uhohotewe abivuge, uwakosheje ahanwe, umugore n’umwana bagire umutekano mu muryango.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, na we ashimangira ko ihohoterwa rikorerwa umugore n’umwana muri aka karere rikwiye kurwanywa ku bufatanye bw’abaturage n’inzego zose.

Ati “Ni byo koko ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu karere kacu rirahari, ariko twarifatiye ingamba, aho dukoresha uburyo bwose bwegerejwe abaturage burimo inteko zabo, umugoroba w’ababyeyi n’ubundi buryo ngo turirwanye, tukaba tugiye kongeramo imbaraga, uhohoteye undi agashyikirizwa inzego zibishinzwe akabihanirwa, twumva bizageraho rigacika burundu cyangwa rikagabanuka bigaragara.”

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE