2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Huye: Abahabwa inkunga y’ingoboka bakuze biyujurije inzu ya miliyoni 47

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-18 06:42:25

 
Share on:
 
Yasuwe:186
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Inzu bafata nk’amasaziro yabo, bakayishima imiyoborere myiza

Abahabwa inkunga y’ingoboka bakuze biganjemo abasaza n’abakecuru bibumbiye muri koperative ‘Abizeranye Mukura’, babashije kwigomwa ku nkunga y’ingoboka bahabwa na Leta babasha kwiyubakira inzu izajya ibyazwa inyungu ya miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda.

JPEG - 210.7 kb
Abageze mu zabukuru bahabwa inkunga y’ingoboka bafata iyi nzu nk’amasaziro yabo, bakishimira ko bayikesha imiyoborere myiza (Foto Mukagahizi R.)

Koperative Abizeranye igizwe n’abakecuru n’abasaza bahabwa inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru ikaba yaratangiye ari abakecuru n’abasaza bagera kuri 396 ariko ubu hakaba hasigaye abagera kuri 200 kuko abandi bitabye Imana.
Bamwe mu banyamuryango batangarije Imvaho Nshya imvo n’imvano y’igitekerezo cyo gushinga koperative.

Nyandwi Jean Bosco, Perezida wa koperative, yavuze ko nyuma ya gahunda ya Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda muri rusange, irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ari bwo hafashwe gahunda y’uko Abanyarwanda batishoboye bajya bahabwa inkunga y’ingoboka iciye mu mushinga wa VUP.

Yagize ati “Iyi koperative yo mu murenge wa Mukura twatangiye turi abanyamuryango 396, dutangira abantu bahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP, umuntu umwe ku giti ke agenerwa ibihumbi 7500 buri kwezi. Ubwo twaje kwegerana nk’abanyamuryango ba koperative tureba icyo twakora kuri bike dufite kugira ngo ejo abantu be kujya bumva ko ari abo kujya bahabwa gusa nta kindi bashoboye dore ko hari ubwo inkunga ishobora guhagarara.”

Akomeza avuga ko batangiye bagura imyaka bakayicuruza, nyuma bandikira ubuyobozi bw’umurenge, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere babatiza inzu bagerageza kuyikoresha ibishoboka ariko ngo ntibyagenda neza.

Nyuma ngo ntibacitse intege bakomeje kugerageza ibishoboka na bwo ngo ntibyagenda neza. Aha ni ho bahereye batekereza icyakorwa kiramba, baricara bajya inama nk’abanyamuryango batekereza kwizigama no kugira icyo bakora. Ngo hari aho byabaye ngombwa ko umuntu yizigama ku ijanisha rya 70%.

Yagize ati “Ibi ntibyatinze, tugura ikibanza cya miliyoni 3. Nyuma dutangira kwizigama. Hari mu mwaka wa 2013, inzu yubatswe muri 2014. Inzu yose yadutwaye miliyoni 47 nta nkunga, nta nguzanyo.”

Kuri ubu, iyi nzu ikodeshwa ku kwezi amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 100.
Abagenerwabikorwa bashima imiyoborere myiza
Munyarufindo Gerard, umukambwe w’imyaka 84 utuye mu kagari ka Rango A avuga ko yishimira uburyo ubuyobozi bwabanje kubasobanurira ndetse bo ngo bumvaga bitashoboka ariko kubera imiyoborere myiza ngo babashije kumurikirwa inzu y’akataraboneka.

Icyo yishimira kurushaho ni uko ubuyobozi bwa koperative buherekeza mu cyubahiro uwitabye Imana bumugenera isanduku y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 000.
Yagize ati “Kuba muri iyi koperative, tukaba dufite n’iyi nzu bidufitiye akamaro kanini, bituma umuntu upfuye abasha gushyingurwa, agaherekezwa neza, turabishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Hari n’abavuga ko mbere y’uko iyi nzu yubakwa hari ubwo babahaga amafaranga y’inkunga y’ingoboka bakarara bayamaze none bishimiye uburyo ku kwigomwa kwabo kwabaviriyemo kugira inzu izajya ibyazwa inyungu.
Ndayikesha Jean claude, na we yishimira inzu nziza, iri mu kibanza kiza, ahantu hari amahirwe y’ubucuruzi.

Yagize ati “Nk’umuturage ufitemo imigabane, baranguriza nta nyungu nkazabishyura. Ikindi k’iyi nzu, twamaze no kuyuzuza dutangira kwizigamira tugura amatungo magufi, tugura amagodora turyamira, nta munyamuryango wa koperative ukirara kuri nyakatsi yo ku buriri.”

Uretse ibi, ngo bashimishwa nuko iyo hagize ikiboneka bagabana inyungu ndetse ngo nta munyamuryango wabo ubura umunyu, isabune cyangwa umwenda.
Bose intero yabo ni imwe ngo iyo nzu ni amasaziro yabo.

Ni inzu ifatwa nk’ ishema ku rwego rw’ubuyobozi
Habimana Isaie, ashinzwe imibereho myiza mu murenge wa Mukura, avuga ko iyi nzu ifatwa nk’ishema ku rwego rw’ubuyobozi kuko nk’uko abisobanura ngo abagenerwabikorwa ba VUP benshi bageze mu zabukuru baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Yagize ati “Ishema dufite cyane cyane bano bantu abenshi bageze mu za bukuru, mbere wasangaga hari nk’umuntu w’umusaza cyangwa umukecuru uba wenyine, yamara kwitaba Imana rimwe na rimwe akabura umuryango umufasha mu kumuherekeza, isanduku ikaba ikibazo, abaturage bagakora uko bashoboye cyangwa se rimwe ntibishoboke, ariko ubu ishema dufite ni uko muri bano bantu bo muri ino koperative nugize ibyago akitaba Imana aherekezwa neza mu isanduku biturutse ku mafaranga aturutse kuri kino gikorwa bikoreye.”

Icyakora ngo si ibi gusa kuko aba bagenerwabikorwa babashije kwigurira amatungo, babasha kurwanya nyakatsi yo mu buriri, kuko buri munyamuryango wese yaguriwe igodora. Ibi bikiyongeraho kuba bagurizwa igihe hari ugize ikibazo inkunga y’ingoboka itaraza yemerewe kuguza amafaranga, akabisaba komite ya Koperative akagurizwa, agakemura ikibazo, kandi n’ingoboka akayifata.

Ubuyobozi bwishimira ko abagenerwabikorwa ba VUP bageze mu zabukuru muri Mukura badatega amaboko ku nkunga y’ingoboka ahubwo babasha kugarukirwa n’uruhare rw’imbuto babibye nyuma yo kwigomwa.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE