2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

NCHR yasobanuye imikorere ya za komisiyo z’uburenganzira bwa muntu muri Afurika

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-18 06:36:06

 
Share on:
 
Yasuwe:81
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (NCHR) yungirije mu kuyobora izindi zo mu bihugu by’ Afurika yasobanuye imikorere y’izi komisiyo nyuma y’uko hari abashidikanya ku bwigenge bw’izi komisiyo bagatekereza ko zishobora kuba zikoreshwa na Leta z’ibihugu.

JPEG - 337.9 kb
Nirere Madeleine uyobora NCHR asobanura imikorere ya Komisiyo z’uburenganzira bwa muntu muri Afurika (Foto; Niyonsenga S)

Ubwo yatangizaga amahugurwa ku kwigisha amasomo y’uburenganzira bwa muntu mu mashuri yo muri Afurika, umuyobozi wa NCHR Nirere Madeleine yakomoje ku mikorere y’izi komisiyo, avuga ko zidakwiye kubonwa nk’izikorera mu kwaha kwa guverinoma z’ibihugu kuko zishyirwaho n’itegeko kandi zikaba zidatanga raporo zazo ku rwego nshingwabikorwa.

Nirere yagize ati “Komisiyo zose z’uburenganzira bwa muntu ku rwego rw’isi zigira amahame zigenderaho, ayo mahame ateganywa n’Umuryango w’abibumbye. Ni ukuvuga ko ari wo utanga umurongo za komisiyo zigomba gukurikiza ndetse ukanateganya inshingano kugira ngo komisiyo igiyeho imenye icyo ishinzwe. Ku rwego rw’Afurika rero komisiyo nyinshi ubona ko zikurikiza ayo mahame kuko buri myaka 5 hanaba igenzura rireba niba ayo mahame koko yubahirizwa.”

Nirere yakomeje asobanura ko imikorere ya za komisiyo z’uburenganzira bwa muntu zose igengwa n’itegeko ku buryo nta Leta ishobora kuzitegeka uko zikora, cyane ko n’ingengo y’imari yazo na yo igenwa n’itegeko.

Ati “Niba bavuze bati abakomiseri bafite ubudahungabanywa, ibyo ni ibintu bigenwa n’itegeko nta kintu na kimwe cyabihindura.

Ikindi kigaragaza ko komisiyo z’uburenganzira bwa muntu zigenga ni uko zitanga raporo ku rwego rutari nshingwabikorwa, itangwa ku rwego rw’Inteko ishinga amategeko kuko yo iba ifite inshingano zo kugenzura Guverinoma.”

Icyakora Nirere avuga ko hari hamwe na hamwe hagiye hagaragara ibikorwa bya Leta bica intege ibya komisiyo z’uburenganzira bwa muntu, ati “Icyakora mu birebana n’imikorere n’ubwo komisiyo ishyirwaho n’itegeko hari hamwe na hamwe muri Afurika byagiye bigira imbogamizi zitandukanye, ugasanga wenda aba komiseri bashoje manda noneho Leta ntibasimbuze, nka komisiyo ya Benin na Senegal zagize ibibazo kandi zakoraga neza ariko ubu zimaze igihe nta bakomiseri zifite, ibyo ugasanga ni ikibazo. Hari n’aho usanga komisiyo idakora kubera kubura ingengo y’imari.”

Ibi bibazo byose ngo ku rwego rw’Afurika bikemurwa ku bwisungane bw’izi komisiyo zihuriye mu ihuriro ryazo riyoborwa na Kenya yungirijwe n’u Rwanda. Aha hatangwa ingero “Iri huriro ni urwego rw’ubuvugizi kuko iri huriro riri no ku rwego rw’isi kandi na rwo rufite ijambo ku mahuriro ya za komisiyo zo ku migabane yose, dukora ubusabe tukandikira ibihugu tubibwira icyo dushaka ko komisiyo yacyo ihabwa. Muri 2013 ibyo byarakozwe mu gihugu cya Kenya dusaba ko hashyirwaho abakomiseri.”

Ikindi umuyobozi wa NCHR yagarutseho, ni imikorere n’imikoranire hagati y’izi komisiyo n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu itegamiye kuri Leta nka HRW (Human Right Watch) n’indi ikunda gusohora raporo zigaragaza ibibangamiye uburenganzira bwa muntu mu bihugu.

Nirere ati “Nta bwo iyo miryango ihanganye na za komisiyo z’ibihugu, zose zikora ku burenganzira bwa muntu, ibyo rero bakora nka komisiyo icyo tubikoraho ni ugukurikirana tukareba ukuri kwabyo. Raporo z’iyo miryango nka komisiyo tuzakira nk’uko wabona ikindi kirego cy’umuturage tukabikurikirana.”

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE