2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Bugesera: Imanza 300 z’imitungo yangijwe muri Jenoside ni zo zisigaye kurangizwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-18 06:30:16

 
Share on:
 
Yasuwe:86
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Akarere ka Bugesera gaherereye mu ntara y’Iburasirazuba ni kamwe mu tugaragaza uruhare rwako mu kurangiza imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kagaragaza ko mu manza zose zari zihari hasigaye izigera kuri 300.

JPEG - 187.3 kb
Haragaragazwa ingamba mu karere ka Bugesera zo kwihutisha kwishyuza abangije imitungo

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’umuhuzabikorwa wa MAJ Kabalisa Fulgence ukorera muri ako karere, atangaza ko imanza 30 000 zishingiye ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi zamaze gucibwa mu gihe cy’Inkiko Gacaca ubu hakaba hasigaye izigera kuri 300 na zo zitegerejwe kurangizwa nk’uko byagaragarijwe muri raporo yasohotse muri Nzeri 2017.

Kabalisa agira ati “Hari imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 30 000 zarangijwe mu gihe cya Gacaca, kugeza ubu hasigaye imanza 300 zitararangizwa mu karere ka Bugesera zishingiye ku mitungo.”

Yakomeje avuga ko hari izindi 4 000 zirimo gusabirwa kurangizwa bitewe n’imiterere yazo. Izo akenshi usanga ari iz’abantu bangije imitungo bagahunga wenda bakitaba Imana, hari abanyamahanga bari batuye ku mipaka bakangiza imitungo igihe cyagera bakisubirira iwabo, hari n’abayangije badafite umushobozi bwo kwishyura. Nyuma y’izo manza zose zigifite imbogamizi zigomba gushakirwa igisubizo kuko zitarangizwa ku mbaraga.

Kuba IBUKA yaragaragaje kenshi ko kwishyuza abangije imitungo muri Jenoside bigenda biguru ntege, Kabalisa avuga ko kurangiza imanza bifite umurongo bikorwamo kuko hari abahesha b’inkiko batari ab’umwuga mu kuzirangiza kuko baba bafite ububasha butandukanye.

Asobanura ko abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari badafite uburenganzira bwo kurangiza imanza zageze mu nkiko, akavuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa bo ku rwego rw’umurenge n’akarere barangiza imanza zaciwe n’urukiko rw’ibanze n’urwisumbuye hakiyongeraho kurangiza urwaciwe n’abunzi, mu gihe umukozi wa MAJ we arangiza imanza zose kugera mu zageze mu rukiko rw’ikirenga ariko rw’umuntu utishoboye.

Avuga ko no muri Minisiteri y’Ubutabera hari abahesha b’inkiko batari ab’umwuga barangiza imanza zose baba abishyuzwa bishoboye n’abatishoboye ndetse muri iyo Minisiteri hakaba n’abumwuga barangiza imanza zose ariko bakora bakazishyurirwa n’uwatsinzwe.

Nk’uko abitangaza mu ngamba zihari zigamije kwihutisha no kurangiza izo manza, Kabalisa avuga ko muri Gicurasi 2017 MINIJUST yagiranye ibiganiro n’abanyamabanga nshingwabikorwa bose kugira ngo imanza zidafite imbogamizi zirangizwe.

Avuga ko Inzego z’ibanze zigiye kunyura muri buri murenge hahuzwa abishyurwa n’abishyuzwa ngo habarurwe imitungo yose kandi humvikanwe ku buryo bwihuse bwo kwishyura.

Gusa haracyagaragara imbogamizi z’abantu bari mu gihugu badafite imitungo n’ubushobozi bwo kwishyura ibyo bangije, kuko itegeko ngo rigena ko barindirwa kugeza igihe bagiriye umutungo bakazishyura hirindwa ko babera umutwaro Leta.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE