2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

2016/2017 abatsindiye akazi ka Leta ni 3 537, abagatangiye ni 1 616

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-18 06:26:01

 
Share on:
 
Yasuwe:193
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo mu Rwanda itangaza ko mu mwaka wa 2016/2017 abantu babonye akazi ka Leta mu buryo bwemewe n’amategeko ari 1 616 (bangana na 45.7% by’abatsinze bose). Bikubiye muri raporo y’ibikorwa byakozwe n’iyi komisiyo muri icyo gihe.

JPEG - 257 kb
Habiyaremye François, perezida wa Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto; James R)

Mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo gutangaza ibyakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 ku wa 17 Ukwakira 2017, hagaragajwe uko umwaka wose wari wifashe mu birebana n’itangwa ry’akazi mu Rwanda ndetse na zimwe mu mbogamizi abakozi n’abashaka akazi muri Leta bagihura na zo.

Mu mwaka wa 2016/2017 abantu 54 467 ni bo basabye akazi muri Leta, muri bo 40 044 ni bo bari bujuje ibisabwa bangana na 73.5% by’abasabaga akazi. Abatsindiye akazi ku manota 70% ari na yo yemerwa ngo umuntu ahabwe umwanya yatsindiye ni abantu 3 537 banga na 8.8% by’abakoze ibizami bose bakaba barimo abagore 950 bangana na 26.8%.

Mu bantu 3 537 batsindiye akazi ka Leta bose kugeza ubu 1 616 (bangana na 45.7% by’abatsinze bose) ni bo bashyizwe mu kazi batsindiye naho abandi 1 921 (bangana na 54.3% by’abatsinze bose) bo bashyizwe ku rutonde rw’abategereje kubona imyanya.

Muri rusange komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo itangaza ko umwaka wabaye mwiza ku bakozi ba Leta n’ubwo hakiri bike bigishaka gushyirwamo imbaraga.
Perezida w’iyi komisiyo, Habiyaremye François, yavuze ko umwaka wa 2016/2017 wagaragayemo uburyo bushya bwo gusaba akazi binyuze mu ikoranabuhanga akaba ari uburyo bukigeragezwa ngo burusheho gutanga umusaruro mwiza ku basaba akazi ka Leta.

Habiyaremye yagize ati “Buriya buryo bw’ikoranabuhanga bwatangiye mu kwezi kwa 5, ubona ko bugenda bufasha, imbogamizi zirimo zirebana n’uko hakiri uturere murandasi itihuta ahantu henshi, ni ikibazo ariko nta bwo ari cyo cyonyine kandi si na cyo gikomeye, ni ibintu bigomba gukomeza kugenda bimenyerwa.”

Perezida wa komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo yakomeje avuga ko mu mwaka uri gusozwa mu bijyanye n’akazi ka Leta hagiye haboneka ubujurire bw’abakozi barega abayobozi batubahirije amategeko agenga abakozi aho mu mwaka wose hakiriwe 555 muri bwo 503 bukaba bwaratanzweho imyanzuro.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE