2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Banki y’Isi irashima uko VUP yakuye benshi mu bukene

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-18 06:22:36

 
Share on:
 
Yasuwe:101
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Banki y’Isi n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bafasha muri gahunda zo gushyigikira abatishoboye mu rwego rwo kwivana mu bukene, barishimira uburyo gahunda ya VUP imaze gufasha igice kinini cy’abaturage kwivana mu bukene, ku buryo imiryango isaga ibihumbi 800 imaze kuva mu kiciro cy’abakene binyuze mu mishinga itandukanye.

JPEG - 354.7 kb
Itsinda ry’abafatanyabikorwa ba Banki y’isi hamwe n’abayobozi ba Gasabo ubwo bari basuye umugenerwabikorwa Mukagasana Godansi

Ibyo byatangajwe na Kayihura Rogers ushinzwe itimanaho muri Banki y’isi kuri uyu wa kabiri, mu gihe iyi banki yazirikanaga “umunsi wo kurandura ubukene “(End Poverty Day) aho itsinda ry’abafatanyabikorwa barimo Banki y’Isi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta bateguye igikorwa cyo gusura abagenerwabikorwa bo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo ubusanzwe bari abakene, bafashijwe kubwivanamo, ubu bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije bo n’imiryango yabo.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukagasana Godansi, akaba ari umugenerwabikorwa muri Gahunda ya VUP, yagarutse ku buhamya bw’uko mu myaka isaga 4 ishize yahawe inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60, agatangiza umushinga w’ubucuruzi bw’imboga abasha kwishyura inguzanyo, nyuma asanga agomba kurenga urwo rwego ahitamo kwifatanya n’ayandi matsinda na bagenzi be baka inguzanyo barakora, nyuma yo kugabana inyungu ahabwa Frw 300 000.

JPEG - 406.9 kb
Uyu ni umwe mu batrurage bashoboye kuva mu bukene abikesheje VUP (Foto James R.)

Akomeza agira ati “Nyuma yo kwifatanya na bagenzi banjye, kwizigamira no kwiteza imbere binyuze muri gahunda ‘y’igiceri programe’, ubu nabashije kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, kandi mbayeho neza.”

Karimundimwe Seremani hamwe n’umuryango we batuye mu murenge wa Nduba, bavuga ko nyuma yo kubona ibyiza bya VUP, bageze no ku rwego rwo kubona amatungo no kubona inzu baturamo bubatse bahawe inguzanyo, bakavuga ko n’ubwo igihe cyo kubacutsa cyagera, bazakomeza kwibeshaho mu buzima bwiza badasubiye hahandi bari bari.

Umuyobozi wa karere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabahire Langwida ashima Banki y’isi n’abandi bafatanyabikorwa bagize igitekerezo cyo kuba hafi no kwemera gufatanya na Leta kuvana abaturage mu bibazo by’ubukene, naho Gatsinzi Justin ushinzwe gahunda yo kurengera abatishoboye muri MINALOC, avuga ko Leta yatangiye ibiganiro n’abafatanyabikorwa ku buryo hazaboneka miliyoni 80 z’amadolari y’Amerika yo gushyigikira imishinga yo kuzamura abatishoboye.

Gahunda y’umunsi wo kurandura ubukene yateguwe na Banki y’Isi yasojwe mu buryo bw’imbonankubone hirya no hino ku isi, ahabereye ibiganiro biganisha ku nsanganyamatsiko igamije kugabanya icyuho kinini kiri hagati y’abakire n’abakene.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE