2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Volleyball: Mukunzi yabonye ikipe muri Arabie Saoudite

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-17 06:37:51

 
Share on:
 
Yasuwe:127
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kapiteni w’ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo muri Volleyball, Mukunzi Christophe yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Mooj Club yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Arabie Saoudite.

JPEG - 154.5 kb
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda muri Volleyball, Mukunzi Christophe wabonye ikipe nshya muri Arabie Saoudite

Mukunzi wasinye amasezerano y’umwaka umwe akinira Al Mooj Club ashimira ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” kuba barumvise ubusabe bwe bakamuha uruhushya bityo bikaba byaratanze umusaruro.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Mukunzi yatangaje ko afite intego yo gukora cyane akagira umusaruro mwiza ndetse akaba yasubira no mu bihe bye byiza yahoranye mbere y’uko agira ibibazo by’imvune.

Avuga ko nyuma yo gukina imikino yo kwitegura shampiyona yabaye mu mpera z’icyumweru gishize nta gihindutse shampiyona yo muri iki gihugu izatangira kuri ku wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017.

Mu mwaka ushize wa 2016, Mukunzi yakiniraga VC Marek Union-Ivkoni yo muri Bulgaria akaba yari yayigezemo avuye muri Payas Belediye Club yo muri Turukiya yari amazemo imyaka ibiri.

Mukunzi watangiriye muri KVC mu 2007, yanakiniye amakipe atandukanye arimo Tarsana Club yo muri Libye, Blida Club na El Fanar Ain-Azel Club zo muri Algeria na Al Arabi Sports Club yo muri Qatar.

Yatanze ubutumwa ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu
Mukunzi nta bwo azagaragara mu ikipe y’u Rwanda izakina imikino y’igikombe cy’Afurika izabera i Cairo mu Misiri kuva tariki 20-30 Ukwakira 2017. Mukunzi yifurije amahirwe abakinnyi b’ikipe y’igihugu anabibutsa ko bagomba guhatana kugera umukino urangiye. Ati “Ndabifuriza amahirwe menshi kandi birashoboka cyane icya mbere ni ukurwana kugeza ku munota wa nyuma”.

Ikipe y’igihugu yerekeje mu Misiri tariki 15 Ukwakira 2017, irateganya gukina imikino ya gicuti itandukanye mbere y’uko yitabira iyi mikino y’Afurika. Uyu munsi irakina n’ikipe y’igihugu ya Libye, izongere gukina na El Geshi tariki 18 Ukwakira 2017.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE