2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko ya Leta rizagira uruhare mu gukorera mu mucyo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-17 06:32:54

 
Share on:
 
Yasuwe:145
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’umushinga w’ikoranabuhanga mu masoko ya Leta (E-Procurement) Migambi Richard, atangaza ko gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko ya Leta bizagira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’ubutinde bwabagamo, ruswa ndetse n’amafaranga yahagenderaga atari ngombwa kandi byoroshye n’imvune z’ingendo abantu bahuraga na zo bapiganira isoko kandi byose bikorwe mu mucyo.

JPEG - 238.8 kb
Migambi Richard, umuyobozi w’umushinga w’ikoranabuhanga mu masoko ya Leta (Foto James R.)

Migambi atangaza ibi ubwo hatangwaga amahugurwa ku bakozi b’ikigo gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta (RPPA) kugira ngo bamenye uko iryo koranabuhanga rikoreshwa mu gutanga amasoko. Avuga ko ubusanzwe amasoko ya Leta yatangirwaga hanze hakoreshejwe impapuro ariko akaba agiye gutangira gutangwa ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Nk’uko Migambi abitangariza Imvaho Nshya, ubwo buryo bushya bwo gutanga amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga buje gusubiza ikibazo cy’abakoraga ingendo bavunitse ndetse bakanatakaza umwanya wabo bajya gushaka ibitabo by’ipiganwa i Kigali atazi n’ikirimo.

kujya kwaka impapuro za RSSB, mu kigo cy’Igihugu cy’imosoro n’amahoro (RRA) cyangwa kujyana ibyangombwa byerekana ko ufite kampani mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ngo wemererwe gupiganwa byose byatwaraga igihe.

Uretse n’ibyo kujya gufotoza izo mpapuro zose no kuzandikisha ugasanga byose byarabangamiraga abantu bikanabatwara umwanya wabo wo kugira ngo bategure isoko cyangwa ibyo bitabo by’ipiganwa bitari byoroshye cyane ko bitashobokaga gukorerwa aho ari ho hose icyo gihe ugasanga biratwara umwanya ndetse n’amafaranga.

Agira ati “Umushinga E-procurement uzagira uruhare mu kugabanya izo ngendo, igabanye amafaranga yakoreshwaga muri ibyo byose, izanemo umucyo kubera ko ibintu byose biri ahagaragara. Impapuro z’ipiganwa zizaba zifite umutekano, kuko iyo zageze muri iryo koranabuhanga abantu bose bafungurirwa amadosiye ku isaha imwe, abagiye gupiganirwa isoko ugasanga bafite amahirwe angana bishobora gutandukanira ku mubare w’impapuro utangana ku baje gupiganwa gusa.

Ikindi ni uko iryo koranabuhanga rigabanya ikibazo cya ruswa cyajyaga kigaragara aho umuntu umwe yajyaga gufata igitabo cy’ipiganwa ku hantu hari isoko akaba ashobora kugirana ibiganiro bigamije kumuha amakuru yose y’imiterere y’iryo soko akabasha kuritsinda bitamugoye.

Kimwe mu bisubizo by’iryo koranabuhanga ku nzego za Leta ni uko zizabasha kunoza akazi gutanga serivisi nziza no kugabanya impapuro zakoreshwaga kandi bigabanye n’amafaranga yakoreshwaga ahubwo akoreshwe ibindi.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongera ubushobozi muri RPPA Sibomana Celestin, avuga ko kuva aho hemejwe ko amasoko ya Leta yose azajya atangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, abakozi ba RPPA bakorana buri munsi n’inzego zishinzwe gutanga ayo masoko mu bigo binyuranye bakwiye kugira ubwo bumenyi kuri iryo koranabuhanga kugira ngo babashe gukurikirana uko amasoko atangwa baryifashishije.

Avuga ko inzitizi zari zisanzweho ari uko abantu binubiraga ko amasoko atinda, rimwe na rimwe hakabaho ruswa ariko avuga ko ubwo buryo bushya buzakemura byinshi birimo kwihutisha amasoko no gukora neza, hakagabanuka amafaranga abantu batangaga mu gutegura amasoko.

Umushinga wa E-procurement watangiranye n’umwaka w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017, utangirana n’ibigo 8 kuri ubu iryo koranabuhanga rikaba ryagejejwe mu bigo byose bya Leta ndetse hanahugurwa abakozi babyo, hahugurwa ba rwiyemezamirimo n’abandi bose bakora mu masoko ya Leta, akaba ari muri urwo rwego harimo kongererwa ubumenyi ku mikoreshereze yaryo.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE