2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ruhango:Bagaragarijwe ko ubumwe n’ubwiyunge ari wo musingi w’iterambere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-17 06:24:40

 
Share on:
 
Yasuwe:97
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango Kambayire Annonciata, yibukije ko urubyiruko rw’abanyeshuri ari rwo musingi w’iterambere n’icyizere cy’ejo hazaza heza.

JPEG - 259 kb
Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma mu Karere ka Ruhango (Foto Muhizi E)

Ni nyuma y’iminsi 7 urubyiruko rwiga mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma (Ecole Secondaire de Kigoma) rukurikirana amasomo y’ubumwe n’ubwiyunge, aho rwigishijwe ko nta terambere rwageraho ritubakiye kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Umwali Sifa, wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi (MPG) avuga ko n’ubwo bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko bafite amakuru y’ukuri ko yabayeho.

Yagize ati “Dufite uruhare runini nk’urubyiruko mu kwigisha abato kuri twe amateka u Rwanda rwanyuzemo, kandi kuyigisha barumuna bacu ni byo by’ingenzi kuko ahatari ubumwe nta kintu na kimwe cyashoboka.»

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kigoma Kamali Steve, avuga ko mu masomo bigishije uru rubyiruko barubwiye ko ahari abantu hatabura amakosa, ariko ko icyihutirwa atari ukugira inzika ahubwo ari ukubabarira uwaguhemukiye, cyane iyo agusabye imbabazi.

Yagize ati «Imbabazi no koroherana twabigereranije na ‘Chiffon’ bahanaguza ingwa, kuko iyo umuntu yanduye wihutira koga cyangwa ugahanagura umwanda uri ku mubiri wawe, ibibazo bashobora kugirana hagati yabo cyangwa hanze y’ikigo bakwiye kubikemura vuba kugira ngo hato bitabyara amakimbirane.»

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Kambayire Annonciata, avuga ko icyatumye u Rwanda rugeze aho ruri uyu munsi mu iterambere, ari ubuyobozi bwihutiye gushyiraho Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge, kandi ngo bimaze gutanga umusaruro ushimishije hagati y’Abanyarwanda.

Ati «Icyo tubifuzaho ni ukuba abanyeshuri beza, mufite amahirwe yo kuba mufite ubuyobozi bwiza, ayo mahirwe rero mureke kuyapfusha ubusa ahubwo muyakoreshe muteza igihugu imbere, mwigishe abakiri bato ndetse n’abakuze bagifite amacakubiri kuko nta kamaro ayo macakubiri yigeze agirira Abanyarwanda.»

Muri icyo cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge abanyeshuri bakusanyije inkunga y’ibihumbi birenga 70 by’amafaranga y’u Rwanda, byo gufasha umwe mu banyeshuri batishoboye maze bamwishyurira amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya gatatu.
Aba banyeshuri kandi banaremeye bagenzi babo 6 biga mu ishuri rindi rya Rwoga, babagurira ibikoresho by’ishuri bitandukanye, kugira babashe kwiga neza nta mbogamizi zishingiye ku mikoro make.

MUHIZI ELISÉE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE