2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abimukiye mu gakiriro gashya ka Muhanga banyuzwe n’ibyiza batangiye kubona

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-17 06:20:22

 
Share on:
 
Yasuwe:86
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu baturage biganjemo ababaji bakorera mu gakiriro gashya k’Akarere ka Muhanga gaherereye mu kagari ka Gihuma mu murenge wa Nyamabuye baravuga ko banyuzwe n’iterambere barushaho kugeraho nyuma yo gukurwa aho bakoreraga hatari hajyanye n’ikerekezo.

JPEG - 271.9 kb
Abakorera mu gakiriro gashya ka Muhanga baravuga ko bishimiye inyubako zijyanye n’igihe basigaye bakoreramo ( Foto Rose M )

Aganira n’Imvaho Nshya, Manirareba Jean Marie Vianney, umubaji mu gakiriro gashya ka Muhanga, yavuze ko mbere bakoreraga ahantu habi cyane bikabagora mu bihe by’imvura kuko yarushagaho kubangiriza.

Yagize ati “Ubu twinjiye mu iterambere. Dusa nkaho twavuye muri nyakatsi twinjira mu mabati, ibihangari byacu byubatse neza, biri ahantu heza twasezereye igishanga muri make.”

We kimwe n’abandi bakorera muri aka gakiriro biganjemo ababaza ndetse n’abasudira baricinya icyara kubera umuhanda uzashyirwamo kaburimbo n’amatara ku muhanda urimo gukorwa werekeza aho ako gakiriro kari kuko basanga uzoroshya ubwikorezi.

Kanakuze ukorera muri ako gakiriro ati “Uyu muhanda twari tuwukeneye cyane kuko nta modoka yajyaga izamuka ipakiye kandi ibintu byacu byose ni imizigo bityo rero numara gukorwa bizadufasha.”

Akomeza agira ati “Aka gakiriro kadufatiye runini. Turashimira Leta ko yadutekereje nyuma yo kubona ko aho twakoreraga hari hameze nabi. Kuba turi aha ngaha rero byaradushimishije kuko ni ahantu heza, nta we unyagirwa mbere twaranyagirwaga, imvura yagwa ikatwangiriza ariko aha turi ni heza habungabunga ibikoresho byacu.”
Ngo ntazibagirwa uburyo aho bakoreraga mu gishanga imvura yabanyagiraga, amazi akajya mu nsinga rimwe na rimwe agateza impanuka none kuri ubu ngo ibyo bibazo byashyizweho iherezo.

Bamwe mu bana barangije amasomo y’imyuga nabo bishimira ko babona aho bimenyerereza umwuga.

Byongeye kandi ngo aka gakiriro kagabanyije umubare w’abashomeri nk’uko bitangazwa na Habyarimana Augustin, umwe mu bayobozi bako wungirije by’agateganyo.

Yagize ati “Agakiriro ka Muhanga ni agakiriro kakiri gashya kuko twakagezemo mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka none iterambere ryatangiye kugaragarira buri wese kubera ikinyuranyo kinini ugereranyije naho twakoreraga mbere.

Twakoreraga ahantu mu gishanga mu bibandahori by’ibibati imvura yagwa ikatwangiriza imashini rimwe na rimwe zigashya ikintu wamaze gukora kigahita gihinduka icyondo none twaje ahantu heza, hubatse neza kandi hajyanye na viziyo. Ibibazo byose twari dufite igihe twabaga mu gishanga byarashize. Iterambere twaryinjiyemo.”

Nta byera ngo de
Nubwo bimeze bityo, hari abavuga ko imihini mishya itera amabavu. Manirarora, umubaji muri aka gakiriro, avuga ko bagifite imbogamizi ziganjemo kuba abakiliya barabaye bake ugereranyije n’abo bari basanganywe bitewe nuko aka gakiriro kitaruye umujyi ho gato.

Indi mbogamizi ijyanye n’uruhererekane rw’umusoro bakwa ku rubaho aho bavuga ko urubaho urubaza asora, urubazanira agasora, urucuruza agasora, abo barugura bagasora ndetse n’ibikoresho bivanwamo bigasora.

Kuri ibi bibazo, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yavuze ko aka gakiriro katekerejwe hagamije kubahiriza igishushanyombonera cy’umujyi wa Muhanga.

Yagize ati “Kariya gace agakiriro karimo ni zone y’ibikorwa nka biriya kugira ngo n’umujyi uhumeke. Impamvu yo kukimura hariya icya mbere kwari ukugira ngo bakorere ahantu hagari, icya kabiri kwari ukugira ngo bariya bantu babonerwe hamwe bagirwe inama, ari ukubaha amahugurwa mu buryo butandukanye bwaba ari ubw’ibikoresho bigezweho, bwaba ari uburyo bubyaza umusaruro ibikorwa barimo ariko kandi kwari no kugira ngo imisoro idakomeza gutakazwa ndetse indi mpamvu ya gatatu yari iyo kugira ngo abantu bagire n’ubuzima bwiza.”

Uretse ibi, asanga ari n’uburyo bwo gukora byinshi byiza kandi vuba mu ntego yabo y’Imbangukiramihigo za Muhanga. Asanga kandi ngo ari n’inyungu nyinshi zo gukorera ahantu hamwe hahurira abantu benshi kuko nta mujura watinyuka kubameneramo ngo abibe.

Kuba hari abavuga ko abakiliya bakiri bake ugereranyije naho bari basanzwe bakorera, Uwamariya avuga ko abatarabona abakiliya bituruka ku kuba harimo ababa batarizerwa mu byo bakora bitewe nuko ari bashya bityo akabasaba kunoza akazi kugira ngo bagaragaze ubudasa.

Ku kijyanye n’uruhererekane bakwa mu misoro y’imbaho, Meya avuga ko hari imisoro igengwa na Leta ku rwego rw’igihugu ariko ko na bo kimwe na njyanama hari ibyo bafiteho ubwinyagamburiro kugira ngo bakosore aho biri ngombwa, bityo ngo bazareba niba bitarimo akajagari nyuma bikosorwe.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE