2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Hazatangizwa uruganda rukora ibikoresho bigezweho mu ibumba

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-17 06:13:56

 
Share on:
 
Yasuwe:236
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bwerekanye ko mu Rwanda hari ibumba rihagije ryatuma Abanyarwanda baca ukubiri no gutumiza ku masoko yo hanze ibikoresho bikoze mu ibumba.

JPEG - 37.5 kb
Amatasi, amasahani n’ibindi bikoresho bigezweho bikoze mu ibumba ni bimwe mu bikoresho uruganda rugiye gutangirira imirimo yarwo i Nyanza ruzakora

Umuyobozi ushinzwe kwihangira umurimo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Niyomugabo Germain, avuga ko bidatinze uyu mwaka urangirana n’itangira ry’uruganda rukora ibikoresho bigezweho bikoze mu ibumba.

Ati ”Inyigo yerekanye ko mu Rwanda hari ibumba rihagije, uyu mwaka urarangirana n’itangira ry’uruganda-shuri i Nyanza ruzakora ibikoresho bikoze mu ibumba birimo ibikoresho bitumizwa hanze byo mu bwiherero bugezweho, amasahani n’ibindi byose bikoze mu ibumba byatumizwaga hanze.”

Avuga ko ibi bizagabanya cyane ingano y’ibyo bikoresho byatumizwaga bityo Abanyarwanda bakomeze urugendo rwo kwigira babikesha inyungu bakomora mu bikorerwa mu Rwanda. Ati ”Hari amafaranga menshi yagendaga mu gutumiza ibyo bikoresho hanze birumvikana ko ayo azagaruka imbere mu gihugu, uru ruganda rwuzuye i Nyanza imashini zamaze kuhagera, igisigaye ni ugutangirana n’uyu mwaka wa 2017, uretse gukora ibikoresho bikajyanwa ku masoko hazajya haza n’abantu bakora mu bijyanye no gutunganya ibikoze mu ibumba baze kuhafatira amahugurwa bityo birusheho kunoza ibyo bakora.”

Yizeza Abanyarwanda ko mu ntangiriro z’umwaka utaha bazaba batangiye kugezwaho ibikoresho bikoze mu ibumba ry’i Rwanda kandi bigezweho.
Ati ”Ndabizeza ko bidatinze ibikoresho bigezweho binyuranye bikoze mu ibumba bizaba byabagezeho bityo barusheho gukomeza kwigira bateza imbere iby’iwacu.”

Delphine Kamaziga amaze igihe cy’umwaka urenga akora ubucuruzi bw’ibikoresho bikoze mu ibumba mu mugi wa Kigali, ati ”Ubu bucuruzi nabwinjiyemo mbukunze ni uguteza imbere iby’iwacu, urwo ruganda rutunganya mu buryo bunoze ibikoresho bikoze mu ibumba twiteguye kuzakorana na bo hagamijwe ko turushaho gukomeza guteza imbere iby’iwacu.”

Avuga ko by’umwihariko we yahisemo gucuruza ibikoze mu ibumba mu buryo abiha umwanya munini. Ati ”Nirinze kumera nk’abandi mbona bavanga ugasanga ni nk’ubuconco, iyo uhaye igicuruzwa umwihariko kikagira ubwiganze bigitera kugaragara, ni muri ubwo buryo nanjye nahaye ibikoze mu ibumba umwanya munini mu bucuruzi nkora.”

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE