2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amadosiye 2981 y’imanza yashyikirijwe umuvunyi yasabiwe gusubirwamo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-17 06:00:08

 
Share on:
 
Yasuwe:106
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase ubwo yamurikiraga Inteko Inshinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’Urwego ayobora y’umwaka wa 2016/2017, ejo hashize tariki 16 Ukwakira 2017, yavuze ko hari amadosiye 2981 y’imanza zikeneye gusubirwamo.

JPEG - 288.5 kb
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakurikira raporo y’Umuvunyi Mukuru (Foto James R.)

Ubwo yashyikirizaga abagize Inteko iyo raporo, Murekezi yibukije ko Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ayo madosiye 2981 y’imanza yo muri 2016 zisabirwa gusubirwamo y’abarugannye bagaragaza akarengane kabo, hakaba n’abagera kuri 49 basabye kurangirizwa izo baburanye.

Umuvunyi mukuru yabwiye Inteko ko muri ayo madosiye harimo agera ku 1934 angana na 64.9% yasigaye adakozwe muri 2015-2016 na 1047 angana na 35.1% yakiriwe muri 2016-2017.

Ati “Mu madosiye yose yasabiwe gusubirwamo, agera ku 1033 yasuzumwe, muri yo 67 angana na 6.5% Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwarasanze arimo ibibazo asabirwa gusubirwamo.

Ku birebana n’amadosiye Urwego rw’Umuvunyi rusuzuma, avuga ko basanze hari amadosiye atarasuzumwe mu mwaka wa 2016-2017 kubera impamvu zirimo ko hakiri menshi yinjira, imiterere y’amadosiye ubwayo ituma bisaba umwanya munini kuyasesengura n’umubare muto w’abagomba gukora ako kazi.

Muri izo manza zashyikirijwe Urwego rw’Umuvunyi, nyuma y’isesengura, izigera kuri 67 ni zo zashyikirijwe Urukiko rw’Ikirenga, esheshatu zishyikirizwa ubugenzuzi bukuru bw’inkiko; ubugenzuzi bwemeza ko zizasubirwamo, muri zo rumwe akaba ari rwo rumaze kuburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga. Urukiko rwemeje ko rumwe rwagaragayemo akarengane mu gihe 61 zitarasesengurwa.

Muri ako karengane kagaragarijwe Urwego rw’Umuvunyi, amadosiye 49 yagejejweyo asaba irangizwa ry’imanza, muri yo urwo rwego rwasuzumye 46 mu gihe andi atatu atarasuzumwa. Muri zo, rumwe ni rwo rwarangijwe ku neza naho izindi eshatu ntizigeze zirangizwa.

Depite Begumisa Theoneste umwe mu badepite batanze ibitekerezo, asanga inshingano z’Umuvunyi mu birebana no kurangiza imanza, bishobora kuba intandaro yo korora abantu badakora.

Ati “Mu bijyanye no kurangiza imanza nsanga ari ukorora ababishinzwe, kuko batazirangiza, kugira ngo Umuvunyi mukuru abe ari we urangiza imanza, kuki ababishinzwe batabikoze, igikenewe gusobanuka neza, byasa nko korora ababishinzwe kudakora’’.

Depite Nikuze we avuga ko mu ngamba asanga hakwiriye gushyirwaho urukiko rwihariye ruburanisha ibyaha bya ruswa, aho Umuvunyi mukuru yasubije ko icyo ari igitekerezo gisanzwe gihari gisangiwe n’izindi nzego ku buryo igihe kizagera kigashyirwa mu bikorwa.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE