2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Tumenye akamaro k’amategeko n’uko ashyirwaho mu Rwanda (Ibikurikira igice cya kane)

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-16 07:04:09

 
Share on:
 
Yasuwe:147
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10
JPEG - 19 kb
HABIMANA AUGUSTIN


Buri gihugu kigira amategeko kigenderaho kugira ngo gishobore kuyoborwa neza kandi n’abaturage bacyo bashobore kubana nta we ubangamiye undi. Mu Rwanda nk’igihugu cyigenga kandi kigendera ku mategeko na cyo cyateganyije uko amategeko asumbana, uko ajyaho, inzego ziyashyiraho n’inzira anyuramo.

Ni ryari abaturage bashobora gutanga ibitekerezo ku mushinga w’itegeko

Utangiza umushinga w’itegeko, aba agomba kugisha inama abo bireba bose cyane cyane abazashyira iryo tegeko mu bikorwa. Ibyo bikorwa mu gihe hategurwa imbanzirizamushinga y’umushinga w’itegeko.

Iyo umushinga w’itegeko wageze mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe usuzumirwa muri Komisiyo, yaba Komisiyo z’Umutwe w’Abadepite cyangwa Komisiyo za Sena (ku mategeko anyura muri Sena), buri wese aba afite uburenganzira bwo kuwutangaho ibitekerezo.

Komisiyo isuzuma umushinga w’itegeko ishobora guteganya inama zo kwakira ibitekerezo by’abantu banyuranye kuri uwo mushinga w’itegeko, hari igihe biba ngombwa ko Komisiyo ijya gukusanya ibyo bitekerezo mu banyarwanda b’ingeri zinyuranye ibasanze aho batuye cyangwa bakorera, hari igihe Komisiyo itumira abantu izi ko bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga w’itegeko kugira ngo batange ibitekerezo muri Komisiyo, hari n’igihe Komisiyo itumira impuguke ibona ko zayungura inama mu gihe isuzuma uwo mushinga w’itegeko.

Igihe umushinga usuzumwa muri Komisiyo n’undi muntu wese ubyifuza cyangwa ubifitemo inyungu ashobora gusaba kuza gutanga ibitekerezo muri Komisiyo cyangwa akoherereza Perezida w’Umutwe bireba inyandiko ikubiyemo ibitekerezo bye kuri uwo mushinga w’itegeko, bikazitabwaho na Komisiyo mu gihe isuzuma ingingo ku yindi y’umushinga w’itegeko.

Isobanurampamo ry’amategeko
Iyo hari ingingo z’amategeko yatowe agatangazwa, noneho mu gihe cyo kuyashyira mu bikorwa hakagaragara ko hari ingingo z’amategeko zitumvikana neza, hakorwa isobanurampamo, riba rigamije gusobanura neza icyo ibitekerezo bikubiye muri izo ngingo. Birumvikana ko mu gukora iryo sobanurampamo, hasuzumwa n’impaka ziba zarakorewe mu Nteko Ishinga Amategeko, haba mu Nteko rusange cyangwa se muri Komisiyo.

Ingingo ya 96 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, iteganya ko Isobanurampamo ry’amategeko rikorwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Iryo sobanurampamo rishobora gusabwa na Guverinoma cyangwa Urugaga rw’Abavoka.

Umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba isobanurampamo abinyujije ku Rugaga rw’Abavoka. Iyo itegeko ritumvikanye kimwe mu ndimi ryatangajwemo mu Igazeti ya Leta, hitabwa ku rurimi iryo itegeko ryatowemo.

Igihe hashyirwaho amategeko-teka

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 93 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, Amategeko-teka ashyirwaho mu gihe bidashoboka rwose ko Inteko Ishinga Amategeko iterana.

Muri icyo gihe Perezida wa Repubulika ashyiraho amategeko-teka yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, kandi ayo mategeko-teka agira agaciro k’amategeko asanzwe.

Icyakora ayo mategeko-teka ahita ata agaciro iyo atemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe ishoboye kongera guterana mu gihembwe gikurikira. (Biracyaza)


Umwanditsi w’iyi nkuru ni Umukozi
mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite

HABIMANA AUGUSTIN

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE