2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu mezi 9 moto zihariye 66% by’impanuka zo mu muhanda-CP Rumanzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-16 06:30:35

 
Share on:
 
Yasuwe:153
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

CP Rumanzi George ushinzwe ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko mu mezi 9 ashize ya 2017, moto ari zo zaje ku isonga ku kigero cya 66% mu mpanuka z’ibinyabiziga byagenewe gutwara abantu.

JPEG - 240.5 kb
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA Uwihanganye Jean de Dieu na CP Rumanzi George ukuriye ishami rya Polisi y’Igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda(ibumoso) n’

CP Rumanzi avuga ko moto ziganje cyane mu mpanuka zatwaye ubuzima bw’abantu haba mu kugwa, kugonga cyangwa kugongwa n’ibindi binyabiziga.

Akomeza avuga ko muri ayo mezi, moto zigize 66% Uretse moto ziza kuri uwo mwanya wa mbere, ku mwanya wa 2 hazaho amabisi yihariye impanuka zingana na 24%, hakurikiraho amakamyo afite ijanisha rya 10% mu gihe za rukururana zo zifite 1% mu mpanuka zabaye muri ayo mezi 9.

CP Rumanzi avuga ko utwuma tugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga twagize uruhare mu kugabanya impanuka n’imibare y’abazigwagamo cyangwa abakomerekaga kuva aho dushyiriweho.

Yagize ati “Hari ibibazo by’utwuma tutujuje ubuziranenge kubera ko hari bamwe batwica ngo tutabara neza umuvuduko tugenderaho cyangwa tubure ubushobozi bwo kwerekana amakuru yaho ikinyabiziga kigeze ku gihe”.

Avuga ko impanuka ziri kuba zidaterwa n’ibinyabiziga ahubwo ziterwa n’imyitwarire y’ababitwara kuko hari ababitwara basinze, kutubahiriza ibyapa n’ibindi.

Usibye kuvuga ko imyitwarire y’abashoferi bamwe idahwitse ishobora guteza impanuka, CP Rumanzi anagaragaza ko amakosa yo guhinduranya ibyuma by’imodoka kugira ngo zibashe kunyura imbere y’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga (controle Technique) ari kimwe mu biteza impanuka.

Agira ati “Abashoferi bamwe bagira uruhare mu gutizanya ibyuma by’imodoka kugira ngo babashe guca imbere y’ubugenzuzi bugamije kureba ubuziranenge bwazo zujuje ibigenderwaho ariko bamara kuhava bakabisubiza bene byo, nta bwo ibyo byemewe kuko bituma imodoka zishaje zigira uruhare mu mpanuka ziba”.

Ndizeye Pascal uhagarariye ibigo byose bitanga ibyuma bigabanya umuvuduko (speed Govenor), asobanura ko izo batangiye batanga zakoreshaga uburyo butajyanye n’igihe (analogue system) ariko batangiye kuzishyiramo speed governor z’uburyo bujyanye n’igihe (onile) bufasha Polisi na RURA kuzigenzura aho ziri hose ariko bakaba barabuze imodoka zimwe na zimwe zari zisigaye kubera kuba mu ntara.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu asanga abashoferi bangiza imikorere myiza y’utwo twuma kugira ngo babashe kugera ku ntego z’abakoresha babo kubera igitutu baba bashyizweho. Asaba abakoresha korohereza abakozi mu kazi kugira ngo birinde kugwa mu makosa ndetse no gufata iya mbere ngo imodoka zabo zuzuze ibyasabwe byuzuye bifasha igenzura ry’inzego zibishinzwe.

Uretse ibyatangajwe mu guteza impanuka, umwe mu bahagarariye abashoferi b’amakamyo yasabye inzego zibishinzwe kubashyiriraho parikingi ku mihanda yo mu ntara no mu mujyi wa Kigali zibafasha kuruhuka kuko hari igihe ziteza impanuka kubera ingendo ndende bakoze bataruhuka abandi basinzira.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE