2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Bitarenze uyu mwaka umuhanda Huye – Nyaruguru uzatangira gushyirwamo kaburimbo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-16 06:26:37

 
Share on:
 
Yasuwe:160
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buravuga ko umuhanda Huye-Nyaruguru uzatangira gushyirwamo kaburimbo bitarenze uyu mwaka.

JPEG - 268.2 kb
Umuhanda uva Huye werekeza Nyaruguru ugaragaramo urujya n’uruza rw’imodoka ( Foto Rose M )

Ni nyuma y’uko abaturage bavuga ko bawutegereje amaso agahera mu kirere.
Imvaho Nshya yasuye Akarere ka Nyaruguru iganira na Ngirimana Samuel, acunga imodoka muri imwe muri ‘agence’ ihakorera avuga ko kugeza ubu umuhanda ari ikibazo kibabangamiye mu itangwa rya serivisi kandi ko bakomeje gutegereza ko wakorwa amaso agahera mu kirere.

Yagize ati “Uyu muhanda ni ikibazo kidukomereye cyane, ubuyobozi bwagiye buduha icyizere igihe kinini, ariko dutangiye gucika intege, nta cyizere gihari gifatika, kugeza ubu turabangamiwe, nkatwe tuhakorera serivisi dutanga ntinoze, ibyo gutwara abantu ntibigenda neza, uyu muhanda wangiza imodoka, hari nubwo zidupfiraho kandi imodoka yahagurukiye ku isaha ntibigende nkuko tubyifuza.”

Akomeza yungamo ati “Kubera ko hano hakunze kuganwa cyane, usanga tubaha serivisi itajyanye nuko tubyifuza, nubwo baba baje gusenga usanga bibangamye kuko hari ubwo imyenda baba bambaye ihinduka ivumbi. Ikindi, ntidushobora kubahiriza amasaha. Mu gihe cy’izuba ho birushaho kuba bibi kubera ivumbi.”

Ndayisenga Emmanuel, atwara abagenzi kuri moto avuga ko bungukira byinshi mu bagana i Kibeho kubera abantu bajya gusengerayo baturutse impande zose z’isi. Ngo hari ubwo bakenera moto kuko imodoka ziba zabaye nke ariko akababazwa n’uburyo serivisi aha abamugana iba itanoze kubera umuhanda mubi. Ibi bikiyongeraho kuba moto z’abahakorera zihangirikira.

Muhire Alphonse, akorera ubucuruzi muri ‘centre’ ya Kibeho, na we avuga ko icyo ubukerarugendo bumariye umuturage uhatuye ari kinini kuko baganwa na benshi bakenera ibiribwa, ibinyobwa, haba aho kuryama ku buryo umuntu ufite icyo akora muri izi serivisi zose abona amafaranga.

Akomeza avuga ko n’iyo hatabaye urugendo rw’Iyobokamana abahagana bakomeza kuba benshi baturuka ku isi yose. Icyakora, ngo nubwo bimeze bityo ngo bafite imbogamizi y’umuhanda aho usanga abantu babageraho banduye.

Ndagijimana Noheli, utuye mu kagari ka Sinayi, Umurenge wa Kibeho ufite akabari na resitora avuga ko iyo habaye umunsi w’isengesho barushaho kuganwa na benshi ariko kimwe n’abamubanjirije akavuga ko kujya kurangura bibahendesha cyane kubera umuhanda mubi.

Inkuru nziza ku batuye n’aberekeza i Nyaruguru
Kuri iki cyifuzo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko ikijyanye n’umuhanda wa kaburimbo uhuza Huye na Nyaruguru ugiye gukorwa vuba cyane kuko amasezerano y’abazawubaka yamaze gusinywa.

Kuri ubu, ngo hagiye gukurikiraho igikorwa cyo kubarira abaturage. Yagize ati “ Iyo kontaro uburyo iteye abayisinye ni bo bikorera igishushanyo (design) bagahita banubaka kugira ngo byihute. Dufatiye aho umwaka ugeze, biteganyijwe ko uyu mwaka uzajya kurangira imirimo yaratangiye cyangwa se byatinda ntibirenge mu kwezi kwa mbere imirimo yo kuwubaka itararangira.”

Ibyo ngo bizajyana no kubaka ibitaro by’ikitegererezo, ikibuga cya Rekobuteri kigiye kuzura, Bazilika nini izajya yakira abantu bagera ku bihumbi 7n’ibindi.

Aboneraho gukangurira abashoramari ko badakwiye gusa nk’abatungurwa kuko amahirwe yo kuhashora imari ahari dore ko abahagana bakenera aho kurara, ibyo kurya n’ibindi.

Habitegeko ati “Icyo nabwira abashoramari ni uko bakwitegura, ntibazase nk’abatunguwe, amahirwe arahari. Ibikorerwa i Kibeho bishingiye ku kwemera, byemewe na Kiliziya Gatulika kandi ni ho hantu honyine muri Afurika hemejwe ko habereye amabonekerwa.”

Kugeza ubu, umubare w’abagana Urugendo rw’iyobokamana rubera i Kibeho ugenda uhinduka ari na ko uzamuka umwaka ku mwaka uko bagenda babibwirana.
Hifashishijwe imibare itangwa n’ingoro ya Bikiramariya, kugeza ubu ku mwaka habarurwa abantu bari hagati y’ibihumbi 300 n’ibihumbi 500 .

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE