2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amarushanwa y’umuco mu mashuri ateganywa n’Itegeko nshinga- Gatete

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-16 06:21:54

 
Share on:
 
Yasuwe:74
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Amarushanwa y’umuco akorwa buri mwaka mu mashuri ateganywa n’Itegeko nshinga ry’u Rwanda nk’uko bisobanurwa na Padiri Gatete Innocent, Umuyobozi wa Federasiyo ya Siporo mu mashuri.

JPEG - 139.6 kb
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa y’umuco mu Karere ka Huye

Yagize ati “Hari ingingo ebyiri zo mu Itegeko Nshinga zitwemerera gukora iki gikorwa cy’amarushanwa y’umuco twemye. Iya mbere igira iti “Buri mwenegihugu w’Umunyarwanda afite uburenganzira ku bikorwa biteza imbere umuco.” Iyindi igira iti “Leta ifite inshingano zo guteza imbere Umuco nyarwanda hamwe no kuwusigasira.”

Yaboneyeho gusaba abari bitabiriye amarushanwa kongeramo akabaraga, bityo ubutaha bakajya bifashisha ibikoresho bya gakondo nk’inanga, imiduri n’amakondera.
Naho Kageruka Benjamin, Umuyobozi wungirije ushinzwe ireme ry’uburezi mu Kigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) we ati “Umuco ni ikintu gikomeye mu gihugu icyo ari cyo cyose, umuco ni ikintu cyiza gisiga amateka meza iyo gihereye ku bana batoya. Igihugu cyabuze umuco kirarimbuka. Uruhererekane rw’umuco mwiza ruva hasi rukazamuka hejuru, abana bakigishwa indangagaciro na kirazira igihugu kigenderaho.”

Agaruka ku nshingano za Minisiteri y’Uburezi zijyanye no kurerera igihugu, aho asanga utashobora kurera neza mu gihugu kitagira umuco, ari nayo mpamvu y’amarushanwa y’umuco mu mashuri mu rwego rwo kuwutoza abakiri bato ngo babashe kuwukurana.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa y’umuco bavuga ko bayishimira cyane kuko abafasha gusabana no kwidagadura, gutembera bakajya guhiganwa n’abandi bakabasha kumenya amwe mu mashuri n’uturere bajyaga bumvisha amatwi.

Mukunzi Odile, umunyeshuri muri College ya Kristu Mwami i Nyanza, yagize ati “Kwinjira mu marushanwa y’umuco mukagera ku rwego rw’igihugu biba ari byiza, biduha icyizere ko ubutaha tuzegukana igikombe, adufasha kumenyana no gusabana n’abandi bana tungana b’ahandi kandi tukarushaho kumenya byinshi bijyanye n’umuco nyarwanda.”

Nganizi Onesphore na we ni umunyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Butare, avuga ko ari umwe mu ntore ziyereka, asobanura umukino intore zikora ugaragaza uburyo umuco wo gukunda igihugu no kukirwanira, werekana urugamba Abanyarwanda barwanaga bagamije gutsimbura abanzi babateye.

Agaruka ku bikoresho byifashishwa mu mibyinire y’intore ari byo ingabo, umugara, amayugi n’ibindi, asobanura ko bifite icyo byari bivuze ku rugamba.

Amarushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, akaba ari ku nshuro ya mbere abo mu mashuri abanza bayitabira. Agendera kandi ku ngingo eshatu ari zo imbyino, indirimbo n’imivugo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “ Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye.”

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE