2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kagame yagaragaje akamaro ko gufatanya n’abikorera

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-16 06:12:06

 
Share on:
 
Yasuwe:167
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yavuze ko za Guverinoma zonyine zitakwishoboza gushora mu bikorwa by’iterambere, ahubwo ko ari ngombwa gufatanya n’abikorera, bityo iterambere ryifuzwa rikagerwaho. Akaba kandi agaragaza uko u Rwanda rwashoboye guhindura imyumvire y’abashoramari nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

JPEG - 277.3 kb
Perezida Paul Kagame, uwa kabiri uvuye ibumoso, akuriki we na Perezida wa Banki y’Isi Dr. Jim Yong Kim, Adrian Orr, Renu Sud Karnad, Bill Winters, ubanza ibumoso ni umunyamakuru Velshi

Perezida Paul Kagame yabigaragarije muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku kicaro gikuru cya Banki y’Isi, mu kiganiro ku ishoramari rigamije iterambere. Yagize ati “Iterambere dushaka mu bihugu byose nta bwo ryava muri Leta cyangwa se abikorera batandukanye. Hagomba kubaho gukorera hamwe, aho uruhande rwa Leta rugomba gukora ibyo rushoboye, n’urwego rw’abikorera rukazamo rugakora ibyo rushoboye, noneho uku kuba hamwe, tuba dushobora kugera ku ishoramari rigamije iterambere.”

Yavuze ku Rwanda, avuga ko hegeranyijwe ubushobozi bwo guteza imbere igihugu, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo inzego zose nta bushobozi zari zifite, cyane ko n’urwego rw’abikorera rwari ruri hasi.

Ibi ngo byatumye Guverinoma igomba gushaka uburyo bwo kuziba icyo cyuho, yubaka ubushobozi ifatanyije n’ibigo nka Banki y’Isi. Avuga ko amasomo igihugu cyakuyemo ari uko n’isoko ubwaryo ryasaga n’iridahagije, Guverinoma igakora ibishoboka mu kurihanga no gushyiraho amabwiriza atuma kurikoreraho bishoboka.

Kagame ati “Twagombaga gushyiraho ibintu byinshi, kimwe ni amabwiriza agenderwaho. Ikindi mu gukora ubucuruzi twabonye ubufasha bwa Banki y’Isi mu kubaka uburyo bwo korohereza abashoramari mu gihugu cyacu.”

Nyuma ya Jenoside kandi, u Rwanda rwakoze uko rushoboye ngo ruhindure imyumvire ya bamwe mu bashoramari bari bafite ku gihugu, harimo n’isoko ridahagije. Umukuru w’Igihugu yavuze ko Guverinoma ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bakoze ibishoboka kugira ngo ishoramari ribeho, habaho n’uburyo bwo kurikurura.

Ati “Ingorane, urugero ni uko abashoramari baba bashaka gushora amafaranga yabo, bareba uko ibintu bimeze, nk’isoko rito nk’iryacu. Bajya ku masoko batekereza ko bashoramo imari bakunguka. Ku ruhande rwacu, twagombaga gutegura ahakorerwa, tukabumvisha ko hejuru y’isoko rito iki ari igihugu gifite abaturage bakwiye guhabwa umwanya, tugakora ibishoboka ngo iyo myumvire yabo itaba ukuri.”

Perezida Kagame yavuze ko hahise hakorwa byinshi birimo koroshya ikorwa ry’ubucuruzi mu Rwanda binyuze mu Kigo k’Igihugu k’Iterambere, horoshywa uburyo bwo gutanga umusoro n’ibindi birimo serivise zihabwa abashoramari nyuma yo kuyishora.

Mu ngero yakomeje gutanga, yavuze ko Guverinoma yagiye ishora imari ifatanyije n’Urwego rw’Abikorera mu gutanga ibicuruzwa ndetse na serivise byatumye inzego zikomera kandi hatangiramo ihangana. Izi nzego ni nk’urwego rw’itumanaho mu gihugu ndetse no kwakira abantu.

Icyari gisigaye kugira ngo u Rwanda rurusheho gukurura ishoramari, Kagame yavuze ko ari uko igihugu cyagombaga kuba kitihanganira ruswa yari yakimunze mu myaka yabanje. Ati “Ruswa yangiza ibintu hafi ya byose dushaka kugeza ku baturage bacu mu bihugu byacu. Umwihariko w’u Rwanda, ni uko ari igihugu gifite ubukungu buto, hari ibintu byinshi tutabasha gukora duhaye ruswa urwaho.”

Yakomeje agira ati “Turamutse twemereye ruswa igashinga imizi mu gihugu cyacu, abashoramari bakigira mu bihugu bifite ubukungu bunini tugahomba byose.

Twagombaga kugira ubwo budasa, kugira ngo twe ubwacu dukurure abashoramari.”
Abari bitabiriye iki kiganiro harimo abahanga mu ishoramari n’ubucuruzi, harimo Perezida wa Banki y’Isi Dr. Jim Yong Kim, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Buhinde gishinzwe Iterambere ry’Inyubako (HDFC), Renu Sud Karnad Umuyobozi Mukuru wa “Standard Chartered”.

MUGABO LAMBERT

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE