2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Bugesera: MIDIMAR yibukije abaturage kurwanya ibiza bazirika ibisenge

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-14 09:37:04

 
Share on:
 
Yasuwe:94
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi De Bonheur Jeanne D’arc arashishikariza abaturage guhagurukira kurwanya ibiza bahereye mu ngo zabo bazirika ibisenge.
Yabitangaje ejo hashize tariki ya 13 Ukwakira 2017, mu karere ka Bugesera Umurenge wa Ngeruka, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza.

JPEG - 231.4 kb
Minisitiri wa MIDIMAR, Jean d’Arc De Bonheur (uwa kabiri imbere ibumoso) n’abandi bayobozi bashyikiriza amabati abaturage bahuye n’ibiza (Foto Nkundiye E)

Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Iwacu hazira ibiza, intego n’inshingano byacu”.

Minisitiri De Bonheur yasobanuriye abari aho ko muri iki cyumweru hagiye gukorwa ibikorwa by’ubukangurambaga mu bice bitandukanye by’igihugu bigamije gukumira ingaruka z’ibiza.

Yasabye abaturage gufata iya mbere bagakumira ibiza, ku buryo biramutse bikozwe neza byagabanukaho ku gipimo cya 80% by’ingaruka ziterwa n’ibiza.

Minisitiri wa MIDIMAR yibukije abaturage ko bakwiye gutabarana mu gihe hari ahagaragaye ibiza no gufasha abo byagizeho ingaruka.

Muri iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza hatewe ibiti, hanigishwa abaturage kuzirika ibisenge mu rwego rwo guhangana n’ umuyaga umaze igihe wibasira aka karere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba Habimana Justin yasabye abaturage gufata neza ibiti byatewe, ashishikariza abaturage gutera ibiti nibura bingana n’umubare w’abatuye urugo, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hagakoreshwa ishyiga rya cana rumwe.

Abakangurira gufata amazi aturuka ku nzu zabo mu rwego rwo kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza.

Abaturage bibukijwe kandi kwishyura ubwisungane mu kwivuza kuko bizabafasha kugira ubuzima bwiza n’imibereho myiza ibaganisha ku iterambere rirambye bagaharanira kuza ku isonga mu tundi turere .

Bamwe mu baturage bari bamaze iminsi itari mike basenyewe n’umuyaga bahawe amabati 300.

Uyu muyaga wibasiye aka karere guhera mu kwezi kwa Gicurasi kugeza mu Kwakira 2017.

Aba baturage bahawe ubufasha bashimiye Perezida wa Repubulika kuba yarabatekerejeho nabo bakaba bagiye gusubira mu nzu zabo zari zarasenywe n’umuyaga .

Abagezweho n’ibiza biyemeje ko bagiye gutera ibiti no gucukura imirindasuri muri iki gihe kandi bikaba k’uburyo burambye.
Imiterere y’aka karere gafite cyane imisozi y’imirambi, ni yo mpamvu nyamukuru ituma kibasirwa n’imiyaga

NKUNDIYE ERIC BERTRAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE