2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke:Abigisha inshuke baracyafite imbogamizi mu kwita ku bana bafite ubumuga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-14 09:33:46

 
Share on:
 
Yasuwe:107
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abarimu bigisha mu mashuri y’inshuke mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko bagifite imbogamizi nyinshi mu kwita ku bana bafite ubumuga, akenshi bitewe n’uko nta bumenyi bwo kubitaho mu buryo bwihariye bafite

JPEG - 327.2 kb
Basabwe kwita ku bana bafite ubumuga, bakabafasha kwiga neza (Foto Bahuwiyongera S)

Mu mahugurwa y’iminsi 2 abarimu bagera kuri 60 bigisha mu mashuri y’inshuke mu mirenge yose y’aka karere bahawe n’umushinga ugamije guteza imbere uburezi bw’inshuke no gutegura abana b’inshuke kujya mu mashuri abanza, ukorera mu muryango witwa VSO, aba barimu bagaragaje ko bafite ibibazo byinshi mu kwita kuri aba bana, cyane cyane ko baba bakiri bato cyane, ku buryo kubitaho bibagora, kandi abenshi muri bo babona abo bana babasanga mu mashuri gusa nta n’andi mahugurwa baba barahawe yo kubitaho.

Bavuga ko kuva aho Leta ihagurukiye uburezi budaheza aho umwana wese agomba kwiga, abayobozi ku nzego zinyuranye bumvishije ababyeyi kujyana abana bafite ubumuga mu mashuru bakiga nk’abandi bana kuko na bo bashoboye, kandi bitari bimenyerewe, bisanze bagomba kwigisha abana bato cyane bafite ubumuga bunyuranye.

Bavuga ko bimwe mu bibazo by’ingenzi bibakomereye ari uko muri aba bana haba harimo abafite ubumuga bwo kutabona kandi nta nyandiko y’abatabona (Braille) aba barezi baba bazi, kwigisha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi nta rurimi rw’amarenga bazi ngo bamenye kuvugana na bo.

Hari kandi n’abana baba bafite ubwo mu mutwe bugenda bukura uko iminsi ihita bukagera aho bukomera cyane, abafite ubumuga bw’ingingo bukomeye nta n’insimburangingo bafite kandi ari utwana duto cyane, ugasanga mu cyaro bikiri ikizamini gikomeye.

Ibi ngo byiyongeraho kuba abana benshi bo mu mashuri y’inshuke bo muri aka karere bigishirizwa mu nsengero ubusanzwe zitagenewe kwigishirizwamo abana nk’aba, nta byangombwa bihagije byo kubigisha, nta mfashanyigisho bafite, nta n’ubwiherero bwihariye ku bana nk’aba, ibi byose ngo bigatuma bamwe muri aba barezi binubira kwigisha aba bana, cyangwa ntibabiteho nk’uko bita ku bandi.

Mukeshimana Priscille, wigisha ishuri ry’inshuke ku ishuri ribanza rya Bushekeri, yabwiye Imvaho Nshya ko bakorera mu bibazo byinshi mu bice by’icyaro, byaba ibyo kutamenya kwita kuri aba bana uko bikwiye, imyumvire y’ababyeyi bamwe bacyumva ko umwana ufite ubumuga nta cyo azamara naniga, n’ibindi.

Yagize ati “Hari igihe uba ufite nk’umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe bugeze ku rwego rukomeye ku buryo aba ashobora no gusohoka mu ishuri akiruka, wajya kumugarura ugasanga abandi bagiye, hakaba ababinubira kuko baba batuma batigisha abandi.

Hari kandi kuba nta mfashanyigisho zabo zihariye tugira, kuba tutazi ururimi rw’amarenga ngo tuvugane n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, n’ababyeyi batabaha udukoresho bakenera bavuga ko nta cyo biga ngo bazamare n’ibindi. Ariko batwigishije ko tugomba kubakunda kimwe n’abandi, tukemera bakaturushya, ibibazo birimo tukazagenda dufashwa kubikemura.”

Claude Gilbert Kamba, uyobora uyu mushinga, avuga ko bahugura aba barezi kugira ngo baganirire hamwe uko bagomba kwita kuri aba bana kuko bafite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi, bakaba barahereye ku babyeyi kugira ngo babumvishe agaciro aba bana bafite mu muryango nyarwanda.

Ati “Tugiye kubavuza kuko ababyeyi babo nta bushobozi babifitiye, ibindi ku bufatanye na Leta bizagenda bikemuka, ariko aba bana bige neza nk’abandi, ababyeyi n’abarezi babyumve nk’inshingano.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi muri aka karere Sinabajije Alphonse na we yasabye ko ababigisha barushaho kubitaho. Ati “Tuzakomeza kubafasha kwita kuri aba bana kuko tubifite mu nshingano, ababigisha na bo tuzakomeza kubaba hafi ariko babiteho uko bikwiye na bo bige bumva bisanzuye nk’abandi bana.”

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE