2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abahoze mu ngabo bageze mu zabukuru basabwe gukomeza gutanga umusanzu wabo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-14 09:30:09

 
Share on:
 
Yasuwe:261
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero (RDRC) yasabye abageze mu zabukuru bahoze mu ngabo zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu gukomeza gutanga umusanzu wabo binyuze mu bujyanama.

JPEG - 306.3 kb
Abakuze bahoze mu ngabo z’u Rwanda basabwe gukomeza gutanga inanama (Foto Niyonsenga S)

Ibi byagarutswe ejo hashize tariki ya13 Ukwakira 2017, ubwo abahoze mu ngabo bahuriraga mu biganiro n’iyi komisiyo bigamije kubazirikana no kubereka ko hari umusanzu igihugu kikibakeneyeho.

Komiseri mukuru wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, Brig. Gen. John Bagabo, yibukije abageze mu zabukuru ko nta musirikare usaza.

Yagize ati “Iyo uri umusirikare upfa uri we, nta bwo byadushiramo ibyo twitoje, mwebwe nk’abantu mwahoze mu ngabo ni mwe mugomba kumenya agaciro k’umutekano w’igihugu kuko ni nacyo mwarwaniye.

Mwarwaniraga amahoro, umutekano no kwishyira ukizana ariko ubu noneho kurwana kwanyu ni inama nziza, mwigishe abaturage ku buryo niba bavuze ngo irondo mugomba kubyumvisha abaturage, aho muri hose mugomba kuba abajyanama.”
Mu bindi aba bageze mu zabukuru basabwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero ni ugukomeza kubungabunga umuco gakondo w’igihugu, kwitabira gahunda za Leta zirimo kwishyura mituweli, n’izindi.

Bamwe mu bageze mu kiruhuko k’izabukuru batangaje ko bishimiye kuba Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero yarabateguriye umunsi wo kuganira nabo kugira ngo barusheho kwibukiranya ku nshingano zabo nk’ingabo zavuye ku rugerero, banaboneyeho gusaba iyi komisiyo gukomeza kubazirikana no kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bagihura nabyo.

Rwahama Jean Claude na we wahoze mu ngabo yagiriye inama bagenzi be yagize ati “Dukwiye kureba ko Abanyarwanda bacu bafite umutekano usesuye. Twirinde ibintu biteza umutekano muke, twirinde gusinda, twirinde ubunebwe, dukorane n’inzego z’ubuyobozi kandi tubagire n’inama na komisiyo yacu nzi ko izadufasha, reka nayo tuyisabe izaturebere uko natwe bamwe muri twe babona inzu.”

Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, Mukantabana Seraphine, avuga ko guhuza abakuze bahoze ku rugamba biri muri gahunda yo guharanira ko Abanyarwanda bose biyumvamo igihugu bityo bakanabasha kugifasha mu iterambere rikiraje ishinga.

Mukantabana yagize ati “Twahuye n’abageze mu za bukuru kugira ngo batugezeho ibitekerezo byabo, batugezeho ubwenge bibitseho, banaduhe ku makuru yaranze u Rwanda kuko ni bo bayazi neza. Tubasaba inama zafasha mu gukomeza kubaka iterambere ry’igihugu barwaniye. Ni abantu b’ingirakamaro rero kuko bazi indangagaciro za Kinyarwanda, twumva twakubakira ku bunararibonye bwabo”
Akomeza agira ati “Icyo tubasaba noneho ni ukubungabunga umutekano rusange kuko urugamba rw’amasasu rwararangiye, tubasaba kandi kurwana urugamba rw’ubukungu.”

Abahoze mu gisirikare batumiwe muri ibi biganiro na komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero (RDRC) ni abafite kuva ku myaka 65 kuzamura, ibi biganiro bikaba byaranateguwe mu rwego rwo kwizihizanya n’abakuze umunsi mpuzamahanga w’abasheshe akanguhe, ubusanzwe uba ku itariki ya 01 Ukwakira buri mwaka.

Aba bahoze mu ngabo z’u Rwanda bageze mu za bukuru biganjemo abatangije ndetse bakanarwana urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe ku wa 01 Ukwakira 1990.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE