2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amafaranga akomoka ku misoro yiyongera buri mwaka-Ngirente

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-14 09:20:39

 
Share on:
 
Yasuwe:170
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko amafaranga u Rwanda rwinjiza akomoka ku misoro yiyongera buri mwaka, aho yatanze ingero zo kuva mu 1998 ubwo hashyirwagaho Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA).

JPEG - 231.5 kb
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ashyikiriza igihembo umwe mu basora witwaye neza (Foto James R.)

Yabigaragaje ku munsi ngarukamwaka wo gushimira abasora, umunsi wizihijwe ejo hashize ku wa 13 Ukwakira 2017 ku nshuro yawo ya 15, aho yanatanze ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwo gushimira abasora, batanga umusoro neza, kandi bakawutangira igihe, asaba buri wese kuwutanga nk’inshingano nta we ugombye kumwibutsa.

Minisitiri w’Intebe akaba yaravuze ko buri mwaka umusaruro uva mu misoro wiyongera ku ngengo y’imari, aho yagize ati “Turishimira ko amafaranga igihugu kinjiza akomoka ku misoro akomeje kwiyongera buri mwaka. Ibyo nta we utabyishimira.”

Yagarutse ku iterambere ry’u Rwanda hashingiwe ku misoro, agira ati “Iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, cyane cyane kuva mu 1998, ubwo hashyirwagaho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, rigaragarira buri wese”.

Yavuze ko byinshi bimaze kugerwaho mu iterambere ry’u Rwanda imisoro yabigizemo uruhare, kuko ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu mu turere byakozwe hashingiwe ku misoro, amashuri, amavuriro, imihanda, amazi meza, amashanyarazi n’ibindi.

Muri uku kwiyongera k’umusaruro ukomoka ku misoro, Dr Ngirente yatanze urugero ko mu 1998 ingengo y’imari y’u Rwanda yanganaga n’amafaranga miliyari 173,2, imisoro yangana na miliyari 68,4 byanganaga na 39,5%.

2012/2013 ku ngengo y’imari yanganaga n’amafaranga miliyari 1 550,3 imisoro yanganaga na miliyari 651,9 byanganaga na 42%. Mu mwaka wa 2016/2017, imisoro mu ngengo y’imari y’u Rwanda yagize uruhare rungana na 56.4%, uyu mwaka wa 2017/2018 ikazagira uruhare mu ngengo y’imari rugera kuri 66%.

Komiseri mukuru wa RRA Tusabe Richard, yavuze ko mu 2016/2017 binjije amafaranga miliyari 1102,8 z’umusoro mu gihe bari bahawe intego na Guverinoma zo kwinjiza miliyari 1 097, bisobanuye ko umuhigo weshejwe ku gipimo cya 100,8%.
RRA kandi yabashije gukusanyiriza uturere imisoro n’amahoro bingana na miliyari 47,9 mu gihe intego bari bahawe yari miliyari 49,2 bivuze ko yesheje umuhigo ku gipimo cya 97,3%.

Hari imbogamizi RRA igihura nazo zo kuba hari abasora bafite imyumvire ikiri hasi bakoresha inyemezabuguzi zitemewe. Tusabe ashima Leta uburyo ishyigikira abasora n’abikorera.

Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera, PSF, Gasamagera Benjamin, ashima uruhare abasora bagira mu iterambere ry’igihugu, agaragaza ko 79% by’imisoro yinjijwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016/2017 yinjijwe n’abikorera.
Ashima iterambere mu ikoranabuhanga rya EBM ikigo RRA cyagejeje ku bikorera mu buryo bwo gusora kuko bibafasha gusora neza kandi vuba. Abatanze umusoro neza mu 2016-2017 bakaba bahawe ibihembo nkuko byagiye binakorwa mu myaka yabanje.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE