2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amagare: Hadi yasabye imbabazi yifuza kugaruka mu mukino

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-13 07:43:16

 
Share on:
 
Yasuwe:108
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Hadi Janvier wazamukiye mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu mu gusiganwa ku magare nyuma akaza guhagarika gukina uyu mukino muri Kanama 2016, nyuma y’umwaka yasabye imbabazi yifuza kugaruka muri uyu mukino.

JPEG - 399 kb
Hadi Janvier Ubwo yegukanagana umudali wa zahabu mu mikino y’Afurika muri 2015

Kimwe mu byatumye Hadi asezera ni uko yari yarangije umwaka wa 2015 ari ku mwanya mwiza ku rutonde rwa UCI, bihesha u Rwanda itike y’imikino Olempike 2016 nyuma hoherezwayo undi mukinnyi.

Tariki 09 Ukwakira 2017 ni bwo Hadi yandikiye ibaruwa isaba imbabazi ubuyobozi bwa FERWACY, Team Rwanda ndetse na Perezida wa FERWACY by’umwihariko. Tariki 11 Ukwakira 2017, Hadi yanashyize ahagaragara itangazo rigenewe abanyamakuru aho ryagaragazaga ko yemeye amakosa yakoze ndetse anasaba imbabazi.

Yagize ati “Uyu mwanzuro nawufashe kubera amarangamutima bituma nkora amakosa arimo guharabika no gusiga isura mbi umukino w’amagare mu Rwanda, abayobozi ba FERWACY, abayobozi b’ikipe y’igihugu (Team Rwanda) n’abakunzi b’uyu mukino muri rusange”. Akomeza agira ati “Nyuma yo gusubiza amaso inyuma nkabona amakosa nakoze, nafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi ubuyozi bwa FERWACY, Team Rwanda, ikipe yanjye ya Benediction ndetse n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare muri rusange”.

Hadi avuga ko nahabwa imbabazi akongera gukina uyu mukino yiteguye kwitwara neza agahesha ishema igihugu nk’uko yabikoraga mbere yo guhagarika. Akomeza avuga ko n’ubwo yari yarahagaritse yakoraga imyitozo kuko umukino wo gusiganwa ku magare awukunda.

Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable yatangaje ko ibaruwa za Hadi bazibonye ubwo basigaje kwicara nka komite bagafata umwanzuro ariko ko imbabazi azazihabwa kuko n’ubundi yari yasezeye atari bo bamwirukanye.

Hadi Janvier w’imyaka 26 muri 2011 ni bwo yatangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga. Muri 2013 yegukanye umudali wa Bronze muri shampiyona y’Afurika mu batarengeje imyaka 23 naho muri 2015 yegukana umudali wa Zahabu mu mikino y’Afurika “All African Games 2015” mu gusiganwa mu muhanda ndetse n’umudali wa Bronze mu gusiganwa n’igihe nk’ikipe “Team time trial”.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE