2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

EAC igiye gushora miliyari 18 muri ICT

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-13 07:11:12

 
Share on:
 
Yasuwe:101
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abahagarariye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba binyuze muri Komisiyo yawo ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, EASTECO batangaza ko hari umushinga w’imyaka itanu ku birebana no gushyira ingufu mu kwagura ikoranabuhanga mu nzego z’ubuzima bw’abawutuye, aho bavuga ko uzakoresha miliyari zisaga 18 z’amafaranga y’u Rwanda mu ikoranabuhanga.

JPEG - 168.6 kb
Claude Nikobisanzwe ibumoso wari uhagarariye u Rwanda muri iyo nama

Akaba ari Umushinga w’ikoranabuhanga wa EASTECO watangiranye n’ingengo y’imari ya 2017/2018 uzibanda mu nzego zitandukanye zirimo imibereho myiza, ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima n’ibindi.

Ni muri urwo rwego, Abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri zishinzwe Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu muryango MEACCA mu nama y’iminsi ibiri yabahuje n’abakozi ba EASTECO, aho bamurikiwe igenamigambi ryayo mu myaka itanu iri imbere n’ishyirwa mu bikorwa ryayo birimo iby’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu bijyanye no guhanga ibishya.

Muri iyo nama baganiriye ku miyoborere ya EASTECO, ibibazo by’ubushobozi mu by’ubukungu ndetse n’ingamba zizakoreshwa mu gukusanya inkunga yo gushyigikira ibi bikorwa.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Uganda ishinzwe ibikorwa bya EAC, Edith Nsaija Mwanje yashimiye Leta y’u Rwanda yafashije EASTECO gukora, ashima ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byateye imbere mu ikoranabuhanga.

Ati “Twashimye uko ikoranabuhanga ryateye imbere mu Rwanda ndetse twizeye ko ibihugu byose bizagira uruhare mu korohereza ibigo kugira imikoranire izafasha EAC gutera imbere mu ikoranabuhanga. Gukoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga ni ishingiro ry’ubukungu ndetse n’iterambere ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.”

Mu bindi bikorwa bakoze, ejo hashize tariki ya 12 Ukwakira 2017, basuye uruganda ruteranya mudasobwa rwa Positivo-BGH ruri i Masoro ndetse n’inyubako ikorerwamo ibijyanye n’ubuvumbuzi mu by’ikoranabuhanga izwi nka K Lab na Fab Lab n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa bijyanye n’Imiyoborere n’Imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y‘Iburasirazuba, Nshunguyinka John, asanga uku guhuza ingufu u Rwanda ruzahungukira.

Akomeza agira ati “Ni amahirwe akomeye ku Rwanda kuko bizafasha kuzamura urwego rw’abahanga udushya mu by’ikoranabuhanga mu buryo bwambukiranya imipaka.”

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE