2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyarugenge: Abafite ubumuga 46 bahawe amagare basabwa kwirinda gusabiriza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-13 07:08:35

 
Share on:
 
Yasuwe:81
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abafite ubumuga 46 bo mu karere ka Nyarugenge bahawe amagare yo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo babashe kugenda bityo banatekereze icyo bakora gihuye n’ubushobozi bwabo, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yaboneyeho kubasaba bose kwirinda ingeso yo kwirirwa bicaye ku muhanda basabiriza kuko bibasebya bikanangiza isura y’umujyi.

JPEG - 321.3 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ndayisenga JMV afasha Muhawenimana Shakila kugendera mu igare yahawe (Foto; Niyonsenga S)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney, avuga ko aka karere gafite umugambi wo kwita ku bafite ubumuga. Yagize ati “Harimo abagaragara ku mihanda basabiriza gusa icyo twamaze kubona ni uko atari bose, ni bamwe muri bo bafite iyo ngeso.

Hari rero gahunda zigiye ziriho zigamije kugira ngo tubafashe, nka Nyarugege dushyiraho ingengo y’imari ya buri mwaka amafaranga miliyoni 8 yo kubafasha, ayo aba ari amafaranga agamije kubashyira mu makoperarive yo kugira icyo bakora ariko kijyanye n’ubushobozi bafite ukurikije ubumuga baba bafite, hari ariko na gahunda zibafasha zisanzwe za leta zo gufasha abatishoboye."

Asaba abamugaye kudakomeza kwitesha agaciro bajya gusabiriza ku mihanda, Nsabimana yagize ati “Icyo tubasaba na mwe ni uko mwakwiyumvamo ubushobozi.

Ingeso yo gusabiriza mukwiye kumva ububi bwabyo mukayicikaho, hari abo njya nsanga kuri polisi babafashe babafunze nkabasabira bakabarekura ariko ejo ugasanga yasubiye n’ubundi gusabiriza. Nta bwo gusabiriza bishobora kubabeshaho rwose, ni yo mpamvu tubasaba gushaka icyo mwakora mu bushobozi buke mufite.”

Uyu muyobozi yanagarutse kuri zimwe mu mpamvu zituma abafite ubumuga bishora mu gusabiriza zirimo iy’uko hari imiryango imwe n’imwe idaha agaciro abafite ubumuga bayikomokamo ugasanga bamutererana ndetse hari n’abasabiriza baba bazanywe n’abo mu miryango yabo aho ngo babategera imodoka bakabasiga Nyabugogo.

Bamwe mu bafite ubumuga bahawe amagare bemeza ko azabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse bakaba bazanayifashisha mu kugera aho abandi bari bagahuriza hamwe imbaraga bagashaka icyo gukora. Muhawenimana Shakila yagize ati “Ndashimira aba babashije kudutera inkunga, najyaga mpura n’ibibazo byo kugenda ugasanga binsaba gufata moto ariko ubu Imana ibahe umugisha. Ubu ngiye gushaka imirimo nakora nko kuboha, bizangirira akamaro mbashe kwibeshaho ntagiye kwandavura nsabiriza.”

Uwitwa Ayindigira Jean Paul na we yagize ati “N’ubusanzwe njye mfite utuntu nshuruza ariko aho nakoreraga sinabaga ngaragara, ubu ubwo mbonye igare biratuma ngaragara, abasabiriza ahanini biterwa n’ubushobozi buke ndetse no kutagira aho baba, ugasanga adafite n’icyo kurya ariko icyo nabashishikariza ni ukubireka bagashaka icyo gukora.”

Muri 2016 mu karere ka Nyarugenge hari habaruwe abafite ubumuga bakeneye amagare 289, nyuma y’uko kuri ubu bamaze gutanga amagare 88 yatanzwe mu byiciro bibiri harimo n’iki cy’abahawe 46, ubu abasigaye guhabwa amagare ni 201 bikaba biteganyijwe ko bose bazaba bamaze kuyahabwa mu myaka ibiri iri imbere.
Amagare 46 yatanzwe muri Nyarugenge yose yatanzwe ku nkunga y’abaterankunga barimo abanyamadini ndetse n’umuryango wita ku bafite ubumuga butandukanye (Handicap International).

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE