2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

MININFRA yanenze bimwe mu bigo bitwara abantu n’ibintu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-13 06:49:43

 
Share on:
 
Yasuwe:388
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yanenze imikorere ya bimwe mu bigo bitwara abantu n’ibintu.

JPEG - 305.6 kb
Inzego za MININFRA, Polisi y’Igihugu, RURA, RCA n’abatwara abantu, bahuriye hamwe mu gushakira hamwe uburyo bwo gukumira impanuka zo mu muhanda (Foto Sezibera A)

Ibyo yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku ngamba zo gukumira impanuka zo mu muhanda yahuje inzego zitandukanye ku cyicaro cya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru kuri uyu wa 12 Ukwakira 2017.

Uwihanganye avuga ko byamufashe iminsi yo kugenda mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali ndetse anabasha kugirana ibiganiro na bamwe mu batwara ibyo binyabiziga bagera ku 10, aho bose bahurije hamwe ko abakoresha babo bataborohereza mu kazi kabo haba mu mushahara bahabwa ndetse n’ikiruhuko bahabwa.

Akomeza avuga ko hari bamwe muri abo bakozi bamwandikiye ibaruwa igaragaza ko batishimiye uburyo bakoreshwa kuko basinye amasezerano y’akazi n’umukoresha ariko akayibikira mu biro, abandi bakanenga uburyo bakorera ku ntego zibarengeje ubushobozi nko gutwara umubare w’abagenzi runaka ku kwezi, kubakata imishahara basinyanye n’ikigo, kutaruhuka bya ngombwa no kwirukanwa igihe bitagezweho.

Uwihanganye yanenze iyo mikoreshereze asaba umwe mu batunzwe agatoki ibisobanuro, aho umuyobozi uhagarariye ubutegetsi muri kampani yanenzwe yabanje gusa n’uhakana ayo makuru, ariko nyuma avuga ko bagiye gukosora.

Mu yandi makosa Uwihanganye yasabyeho ibisobanuro, ni ayerekeranye na kampani imwe igaragaza gukora impanuka zidasanzwe zirimo no gutwara ubuzima bw’abantu, aho uwari uyihagarariye muri iyo nama yavuze ko bidaterwa n’umunaniro ahubwo bituruka ku bumenyi buke bavanye mu mashuri bigiyemo gutwara ibinyabiziga.

Uwihanganye yasabye ko abafite ibigo bitwara abantu n’ibintu ari bo ba mbere bo kugenzura imicungire yabo mu bakozi n’uburyo abo bakozi bakoreshwa, ko buzuza ibyumvikanyweho mu nama, byananirana nyuma y’amezi atarenze 3 inzego zibishinzwe zigakurikiza amategeko.

Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Gasana Emmanuel asaba inzego zibishinzwe yaba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu ishami ryayo rishinzwe gutwara abantu n’ibintu, Polisi ishami ryo mu muhanda, RURA, RCA, n’ibigo bishinzwe gutwara abantu n’ibintu kugira ubufatanye bugamije gukumira impanuka.

Avuga ko iyo urebye imibare y’abantu bapfa n’abandi bamugara nk’uko raporo za buri kwezi zibigaragaza usanga biteye inkeke.

Yasabye buri wese bireba gutangira amakuru ku gihe mu gihe abonye umushoferi warengeje umuvuduko, anasaba ko inzego bireba zashyira imbaraga mu kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, ni uko ibinyabiziga bigomba kuba bifite icyuma kigenzura umuvuduko cyujuje ubuziranenge gifasha Polisi na RURA kugikurikirana aho kiri, gushyiraho ikiruhuko ku bakozi kandi bagahembwa uko byumvikanyweho, kugenzura imyitwarire y’abashoferi no kuba bafite ubuzima buzira umuze.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE