2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ikigo gifite abakozi bafite ibibazo byo mu mutwe gitakaza 50% by’umusaruro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-12 06:44:38

 
Share on:
 
Yasuwe:96
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe (RBC) Dr Kayiteshonga Yvonne atangaza ko ibingana na 50% by’umusaruro ikigo kiba kigomba kwinjiza bigabanuka mu gihe abakozi bacyo bafite ibibazo byo mu mutwe, akaba ari yo mpamvu asaba abakoresha kwirinda impamvu zateza abakozi guhura n’izo ndwara kuko akenshi babigiramo uruhare runini.

JPEG - 281.1 kb
Bamwe mu bashinzwe ubuzima bw’abakozi mu bigo bitandukanye barebera hamwe umuti w’ikibazo cy’umunaniro n’agahinda gakabije mu bakozi ba Leta n’abigenga

Akomeza avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko imibanire y’abantu mu kazi itameze neza ishobora guteza ibibazo byo mu mutwe ku bakozi bamwe na bamwe, asobanura ko ubuzima bwo mu mutwe bwiza cyangwa bubi bushobora kugira ingaruka ku rwego rw’ubukungu.

Dr Kayiteshonga avuga ko iyo umuntu afite akazi bifasha kugira ngo akire ibibazo byo mu mutwe, yiteze imbere kandi anateze imbere igihugu kuko aba yumva afite icyo amaze n’icyo yamarira umuryango we no kumva afite icyo amaze muri sosiyete kandi yubashywe, bituma akira icyo kibazo bikanatuma atanga umusanzu we mu kwinjiriza ikigo no mu iterambere ry’igihugu.

Avuga ko 80% by’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe badafite akazi kandi batabuze akazi, mu gihe muri bo abagera kuri 50% bifuza gukomeza gukora ariko ntibahabwe ayo mahirwe nk’uko ubushakashatsi bwakomeje kugenda bubyerekana.

Dr Kayiteshonga atangaza ko abantu 10% by’abakozi baretse akazi kubera ibibazo by’agahinda gakabije (depression), bakumva nta cyo bamaze ntibakorere ku ntego.
Agira ati “Abantu batakaje iminsi 36 ku mwaka bayisiba ku kazi kubera icyo kibazo cy’agahinda gakabije. Hanyuma 50% cy’abantu bafite ikibazo cy’agahinda gakabije na bo ntibabashije kwivuza kubera gutinya gutakaza akazi kuko imiterere y’icyo kigo idaha umukozi amahirwe yo kwivuza.

Iyo uwo mukozi adahawe ayo mahirwe yo kwivuza akomeza aza ku kazi kandi umutima utakariho nta n’icyo agakoraho cyangwa agasiba bikagira ingaruka ku musaruro icyo kigo kinjiza kuko byagaragaye ko 50% by’umusaruro bihatakarira.”

Dr Kayiteshonga yifuza ko abantu bamenya ibitera umunaniro abakozi kugira ngo bigabanywe kuko iyo hatamenyekanye no kumenya imiti bigorana kugira ngo bigabanywe. Avuga ko bisaba gusuzumirwa mu bigo kandi ubuyobozi bukabirebaho mu gihe bushaka kwiteza imbere bunita ku buzima bw’abantu ngo akazi katabarusha ingufu, igihe bibaye akaba yaruhurwa nta bwoba bw’uko ahagarikwa. Undi muti ni ugushima abakoze neza abakoze nabi bakagawa.

Bamwe mu bitabiriye bifuza ko habaho amahugurwa ku bakoresha, ku bayobozi b’ibigo ndetse n’abashinzwe abakozi mu turere 30 kugira ngo abo bose barusheho gushyira mu bikorwa ingamba zituma abakozi badahura n’ibibazo byagaragajwe.

Umukozi ushinzwe abakozi mu rugaga rw’abikorera, PSF, Mutagoma Felix, avuga ko hari bimwe mu byiciro by’imirimo usanga bitagira ikiruhuko kugira ngo bisohoze inshingano z’akazi ariko biba ari ngombwa ko niba bene abo bantu badafashe ikiruhuko cy’umwaka baba bakwiye kugihabwa ku mbaraga.

Kabarega J. Pierre ushinzwe gusigasira ubuzima bw’abakozi muri BRALIRWA avuga ko ikibazo cyagaragajwe giterwa n’ubumenyi buke abakoresha n’abakozi babifiteho kuko bibaye bizwi buri wese yakwihutira gushyiraho ingamba zo kugikemura kandi hatabayeho kugirira impuhwe abakozi ahubwo bigamije umusaruro.

Ubushakashatsi butangazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC, bwerekana ko umuntu 1 muri 5 bari mu kazi aba afite ikibazo cyo mu mutwe giterwa n’ibibazo by’umunaniro ukabije (stress) ndetse n’uw’agahinda gakabije (depression) ari zo usangana abo bakozi.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE