2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Igipimo cy’amazi apfa ubusa cyaragabanutse-Rutagungira

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-12 06:20:44

 
Share on:
 
Yasuwe:219
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, ushinzwe ikwirakwizwa ry’amazi mu mijyi n’isukura Rutagungira Methode, atangaza ko igipimo cy’amazi ameneka cyagiye kigabanuka ku buryo bugaragara.

JPEG - 177.8 kb
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Ushinzwe amazi yo mu mijyi n’isukura, Methode Rutagungira

Mu minsi yashize amazi yamenekaga yari hejuru ya 40%, bitewe n’ingamba zikarishye zagiye zifatwa, ubu ayo mazi ameneka yaragabanutse agera kuri 35%.
Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Rutagungira yagize ati “Amazi yamenekaga agateza igihombo agenda agabanuka cyane, kuko twavuye kuri za mirongo ine na… tugera kuri 35% kandi hari ikizere ko bizakomeza kugabanuka.”

Ku kibazo cy’ahantu usanga amatiyo akura amazi ku ruganda agenda atoboka kubera umuvuduko w’amazi aba ari menshi abantu bagakeka ko byaba biterwa n’amatiyo mato, uyu muyobozi yasubije ko koko hari igihe icyo kibazo kigaragara ariko hari ibipimo bashyiraho bikagabanya umuvuduko w’amazi.

Ku bijyanye no kwagura imiyoboro no gusana imiyoboro yari isanzwe, yavuze ko batangiye gahunda ijyanye n’amasoko.

Ati “Amafaranga azakora icyo gikorwa azatangwa na Banki Nyafurika yo gutsura amajyambere, tuzakurikiza uburyo bwo gutanga amasoko bugenwa n’iyo Banki ku buryo kuvuga igihe icyo gikorwa cy’amasoko cyazaba cyarangiye bigoye.”
Gahunda y’isi y’Intego z’iterambere rirambye (SDGs) zigamijwe kugerwaho mu 2030 isaba ko umuntu wese azagira amazi mu rugo rwe.

Byitezwe ko muri 2020, buri munyarwanda azaba agerwaho n’amazi 100%, Abanyarwanda bakazaba babona amazi meza kandi ahoraho.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ikaba igaragaza ko mu kugera kuri iyo ntego hari gahunda zigenda zikorwa ziyongera ku nganda z’amazi zimaze kubakwa mu Mujyi wa Kigali no mu ntara, zifasha Leta kongera amazi ku baturage bose.

UWIMANA DONATA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE