2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Mu mwaka umwe Gikuriro imaze gukura abana 1400 mu mirire mibi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-11 06:12:34

 
Share on:
 
Yasuwe:99
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buravuga ko bwishimira ko umushinga wa Gikuriro ukorera muri aka Karere watangiye gufasha ku buryo bugaragara abaturage guhindura imyumvire ku bijyanye n’isuku no kurwanya imirire mibi.

JPEG - 282.8 kb
Nyakayiro Bavon, Umuhuzabikorwa wa Gahunda ya Gikuriro mu Karere ka Ngoma araha umwana amata (Foto Manishimwe N)

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’aka karere, igaragaza ko ubu habarurwa abana 14000 bavuye mu mirire mibi ndetse n’imiryango ikaba yarafashijwe kubona ubwiherero buboneye, mu gihe cy’umwaka umwe.

Gikuriro ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe kurwanya imirire mibi n’ikibazo cyo kugwingira, cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka 5.

Iyi gahunda yatangiye gukorera mu Karere ka Ngoma, muri Nzeri 2016. Ubu umwaka umwe urashize bakora ibikorwa ahanini byo kwita ku bana bari mu mirire mibi, kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye, kugira isuku, kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi n’izindi gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence, yabwiye Imvaho Nshya ko umusaruro wa gahunda ya Gikuriro mu karere ka Ngoma ugaragara kuko hari abana bamaze gufashwa kuva mu mirire mibi.

Yagize ati “Gikuriro yaradufashije cyane, imbaraga nyinshi babanje kuzishyira mu kwigisha abaturage kugira isuku, no gutegura indyo yuzuye, gukora uturima tw’imboga. Hari na gahunda bagira yo kondora abana bari munsi y’imyaka 5, mu gihe cy’iminsi 12.

Ni abana baba bari mu muhondo bivuga ko bafite imirire mibi idakabije, ariko twishimira ko mu mwaka bamaze bafashije abana bagera mu 1400 kuva mu mirire mibi bo mu mirenge ine batangiye bakoreramo.”

Visi Meya Kirenga akomeza asobanura ko uretse abana bafashijwe kuva mu mirire mibi, binyuze mu mushinga wa Gikuriro imiryango itishoboye yahawe amabati yo gusakara ubwiherero, mu rwego rwo kwimakaza isuku.

Ati “Hari imiryango yagiye igaragaza imbogamizi z’ubushobozi buke, abo basabwaga kubakirana ubwiherero mu buryo bw’umuganda hanyuma Gikuriro badufasha kubona amabati agera ku 2,800. Buri muryango wahawe amabati 2 yo gusakaza ubwiherero, kandi ni gahunda ikomeje, tuzakomeza gufatanya.”

Uwanyirigira Joselyne, ni umwe mu bajyanama b’ubuzima wo mu murenge wa Zaza, wakoranye na Gikuriro kuva itangiye gukorera mu Karere ka Ngoma na we avuga ko inyigisho zihabwa ababyeyi n’uburyo bw’umwihariko abana bafite imirire mibi bitabwaho, bituma abari bafite ibibazo by’imirire mibi babibamo.

Yagize ati “Basanze dufite abana benshi bari mu mirire mibi, Gikuriro yashyizeho amashuri mbonezamirire n’uturima shuri n’ibimina byo kubitsa no kugurizanya.
Umudugudu w’amahoro bari batangiranye abana 28, nyuma yo kwitabwaho, mu ishuri mbonezamirire mu minsi 12, twasanze abana 26 barakize, babiri ari bo basibiye.”

Nyakayiro Bavon, umuhuzabikorwa wa Gahunda ya Gikuriro mu Karere ka Ngoma yabwiye Imvaho Nshya ko imbaraga nyinshi zizakomeza gushyirwa mu kwigisha abaturage, ko bakwiye guhindura imyumvire, bakajya bita ku buzima bwabo n’ubw’abana babo kuko kugeza ubu ahakiri ikibazo kinini, ari ku myumvire
Yagize ati “Ubu twatangiye gukorera mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma, ariko imbaraga nyinshi zikomeza gushyirwa mu kwigisha abaturage ko gutegura indyo yuzuye bidasaba ubushobozi buhambaye, oya!
Bimusaba imbuto yeza iwe, isombe, igitoki, imboga, indagara zidahenze...Tubigisha kubitegura, kandi tukabigisha ko bijyana n’isuku. Ubukangurambaga bugomba gushyirwamo imbaraga, kuko byagaragaye ko abana twakurikiranye 95%, bahise bava mu mirire mibi.”

Imibare itangwa n’Ibitaro bikuru bya Kibungo yerekana ko imbaraga nyinshi Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira muri gahunda yo kurwanya imirire mibi no kurwanya kugwingira cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka 5 zitanga umusaruro, kuko abana bagaragaraho ibi bibazo mu Karere ka Ngoma; igenda igabanuka.

Mu gihe abana bari munsi y’imyaka 5 mu Karere ka Ngoma bageze ku 50,600, muri bo kuri ubu abapimwe bafite imirire mibi ikabije (bari mu mutuku) bagezwaga ku bitaro kugira ngo bitabweho by’umwihariko mbere wasangaga barenga 700 ku kwezi, ariko ubu kuva mu kwezi kwa Kanama 2017, kugeza ubu bari hagati ya 450 na kuri 550 ku kwezi.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE