2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kawa iri mu byatumye Akarere ka Rwamagana kesa imihigo 2016-2017

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-11 06:08:32

 
Share on:
 
Yasuwe:139
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka 2016- 2017 n’intsinzi y’amanota 82.2% gakurikirwa na Musanze yagize amanota 81.28, na Huye yaje ku mwanya wa 3 n’amanota 80.55. Akarere ka Rwamagana uyu mwanya wa mbere kegukanye kawusimbuyeho Akarere ka Gasabo kari kabaye aka mbere mu mihigo ya 2015-2016.

JPEG - 327.2 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Rajab, amaze guhabwa igikombe cy’imihigo

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Rajab, avuga ko ibanga ryo kwegukana intsinzi Rwamagana ikaza ku isonga mu turere twose uko ari 30 tugize u Rwanda bishingiye ku gukorera hamwe kw’abaturage n’izindi nzego, ati ”Twe turahiga abaturage bagashyira mu bikorwa. Uyu mwaka ubuhinzi bwitaweho Kawa ikorerwa neza, umuceri n’ibigori n’urutoki ruravugururwa, uruhare rwabo rwatumye tugera ku ntego.”

Avuga ko mu mihigo imikoranire n’ubufatanye ari ngombwa, ati ”Twe turahiga abaturage bagashyira mu bikorwa. Iyo duhize ibihingwa bizahingwa ni bo babikora, iyo duhize ubwisungane mu kwivuza ni bo, ubworozi, akarima k’igikoni, gukemura ibibazo byabo aho hose ni bo uruhare rw’imikoranire hagati yabo ni ngombwa.”

Uyu muyobozi avuga ko bimwe mu bikorwa byatumye besa imihigo harimo imihanda, amatara ku mihanda, kimwe n’inzu ababyeyi babyariramo. Ati ”Muri Rwamagana hubatswe imihanda ya Km 93, uw’amabuye wa km1.5, amatara kuri Km 3, n’inzu ebyiri ababyeyi babyariramo harimo iyubatswe ku bitaro bya Rwamagana n’iyubatswe ku kigo nderabuzima cya Munyaga.”

Yongeraho ko no mu buhinzi havuguruwe ubuhinzi bw’urutoki, hanahingwa ibihingwa ngengabukungu, ati ”Urutoki rwaravuguruwe, kawa zikorerwa neza, umuceri n’ibigori nabyo byitaweho byose bitanga umusaruro, ibi n’ibindi ntarondoye ni byo shingiro ry’imihigo twegukanye.”

Asaba abaturage kurangwa iteka n’imikorere ishingiye ku bufatanye, ati ”Uruhare rwabo ni ngombwa, ndabasaba gukomeza kurugira mu bikorwa byose kuko ibyo dukora byose tubikora mu nyungu n’ineza byabo, ibi ni na byo Perezida Paul Kagame ahora adutoza ko tugomba gushyira inyungu z’umuturage ku isonga mu byo dukora byose.”

Wibabara Yvonne atuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nsinda, Akagari ka Muhazi mu mudugudu wa Kabeza, avuga ko nk’abaturage bafite uruhare mu mihigo beseje. Ati ”Twitabira inama zinyuranye zirimo izidushishikariza kwiteza imbere, dutanga ubwisungane mu kwivuza, dukora umuganda n’ibindi bikorwa ubuyobozi buba budusaba, nzakomeza kwitabira gahunda za Leta kugira ngo Rwamagana ikomeze kuba ku isonga.”

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE