2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Iposita hari icyo imaze mu buzima bw’abantu n’ubwa kampani zinyuranye-Kayitare

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-11 06:01:03

 
Share on:
 
Yasuwe:96
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’amaposita Kayitare Celestin, atangaza ko hari akamaro icyo kigo kigifitiye abantu ku giti cyabo, ibigo binyuranye, abikorera bari muri bisinesi kandi hakaba hakomeje kugaragaza uruhare runini igira mu buzima bw’abantu no mu iterambere hagati y’ibihugu.

JPEG - 342.6 kb
Bamwe mu banyarwanda baracyakeneye serivisi zitangwa n’iposita (Foto James R)

Kayitare akomeza avuga ko uruhare iki kigo cy’iposita kigifite rugaragarira mu mibereho y’abantu ndetse n’itumanaho by’umwihariko, byongeye n’ibijyanye n’uburyo ubucuruzi bukorwa ku isi.

Atangaza ko iposita yakoze itumanaho binyuze muri Telex na Fax biza gusimburwa n’irikorerwa kuri interineti. Ku byerekeranye n’ubucuruzi n’iyo yatangiye ibintu byo guhererekanya amafaranga kera kugira ngo ube wakoherereza umwana uri ku ishuri. Ibyo ngo byagerwagaho ku mikoranire y’amashami y’icyo kigo abarizwa mu ntara z’igihugu ariko nta wakwanga iterambere ry’ikoranabuhanga ryazanye impinduka kandi bigasaba ko n’iposita igendana na ryo neza kugira ngo yihutishe serivisi zayo ku bakiliya.

Kayitare avuga ko mu bucuruzi hari ibigikorwa kandi abakiliya babyishimira cyane cyane mu bijyanye no koherezanya bimwe mu bicuruzwa bipfunyitse ndetse hakaba hari imikoranire icyo kigo kigirana n’ibigo bikora ubucuruzi.

Bamwe mu bagana iposita na bo bemeza ko bakiyikomeyeho kandi ibafitiye akamaro kanini kuko hari ibyo bakenera kohererezanya babinyujije mu iposita, nk’uko Habarurema Michel Imvaho Nshya yasanze ku cyicaro cy’icyo kigo yabisobanuye.

Agira ati “Nkanjye nkora mu bintu by’amasoko kandi abo dukorana twohererezanya ibitabo by’amapiganwa dukoresheje iposita kandi mbona ibitugezaho neza”.
Kabera Simon na we ubwo yari yitabiriye serivisi z’iki kigo cy’iposita, yatangarije Imvaho Nshya ko iposita imufitiye akamaro kanini kandi akiyifashisha.

Ati “Nubwo haje amajyambere mu itumanaho kuko hari ibintu byinshi bitanyuzwa kuri Facebook, whatsApp n’ibindi, navuga nk’imitwaro cyangwa impapuro n’ibitabo bikenera gusinywa no guterwaho kashi, ibyo ni ngombwa ko bica mu iposita.”
Ikigo cy’igihugu cy’iposita cyashinzwe mu 1984, mu Rwanda, iposita ikaba imaze kugera ku rwego rwo kwinjiriza Leta angana na 1 300 000 000 ku mwaka.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE