2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-11 05:57:46

 
Share on:
 
Yasuwe:99
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yakiriye inyandiko za ba Ambasaderi 11 bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Abo ba Ambasaderi yakiriye ejo hashize ku wa 10 Nzeri 2017, ni Musenyeri Andrzej Jozwowicz w’i Vatikani, Oliver Wonekha wa Uganda, Anvire Djabia Joachim wa Côte d’Ivoire; Yevhenii Tsymbaliuk wa Ukraine; Raza Bashir Tarar wa Pakistan; Antonio Louis Pubillones Izaguirre wa Cuba; Elizabeth Taylor wa Colombia; Benson Keith Chali wa Zambia; Benoit Ryelandt w’u Bubiligi, Adamu Onoze Shuaibu wa Nigeria na Elman Abdullayev wa Azerbaijan.

JPEG - 340 kb
Ba Ambasaderi Perezida Kagame yakiriye baturutse mu bihugu 11 byo ku migabane yose y’isi

Musenyeri Andrzej Jozwowicz uje guhagarira Papa mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, mu kiganiro n’itangazamakuru, avuga ko yijeje Umukuru w’Igihugu ubufatanye bushya na Kiliziya mu birebana no gukomeza guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu bakirisitu no mu banyarwanda by’umwihariko.

JPEG - 335.4 kb
Perezida Paul Kagame yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda 11 harimo na Musenyeri Andrzej Jozwowicz uhagariye Papa mu Rwanda

Amb. Oliver Wonekha uje guhagararira Uganda mu Rwanda yizeza ko umubano n’ubufatanye bisanzwe biranga ibihugu bombi bizakomeza gushimangirwa, Ati “N’ahashobora kugaragara ko hari icyuho ku tubazo tumwe na tumwe tuzakora ibishoboka tubivaneho.”

Ambasaderi wa Pakistan avuga ko azita cyane ku bikorwa byo guteza imbere urwego rw’uburezi n’amahugurwa hagati y’Abanyarwanda n’Abanyapakisitani. Ati “N’ubusanzwe twishimira ko n’umuryango w’Abanyapakistani baba mu Rwanda bavuga ko babayeho neza mu mutuzo bishimye nta kibazo, kandi ndizera ko bizakomeza’’.

Ambasaderi Anvire Djabia Joachim wa Côte d’Ivoire yatangaje ko ibihugu byombi byiteguye gukomeza kwagura umubano bifitanye mu bucuruzi, umuco, ubukerarugendo, uburezi n’ ubwikorezi bwo mu kirere. Ati “Nkuko mubizi, RwandAir ikorera ingendo Abidjan inyuze Cotonou, hari ubufatanye mu bumenyi n’umuco kandi twifuza kubwagura.”

Adamu Onoze Shuaibu wa Nigeria, yavuze ko ashyize imbere guteza imbere ishoramari hagati y’ibihugu byombi. Ati “Itsinda ry’abashoramari bo muri Nigeria bakeneye ahantu bashora imari mu mutuzo n’umutekano kandi hano birahari, Nigeria nayo imiryango irafunguye, kandi twiteguye kwakira Abanyarwanda bose bifuza gushora imari iwacu’’.

Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda, Yevhenii Tsymbaliuk, azakoresha imbaraga zose kugira ngo umubano w’ibihugu byombi utere imbere mu nzego zitandukanye nk’ubucuruzi, ishoramari n’uburezi.

Amb. Antonio Luis Pubillones Izaguirre wa Cuba yavuze ko igihugu ahagarariye kigiye kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda; yasabye ko u Rwanda rwabavuganira hagakurwaho ibihano by’ubukungu bimaze imyaka 50 bafatiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE