2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abakozi 80% bafite ibibazo by’umunaniro, 40% bafite agahinda gakabije

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-11 05:49:03

 
Share on:
 
Yasuwe:607
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu biganiro byahuje abashinzwe imicungire y’abakozi mu bigo binyuranye mu rwego rwo gushakira hamwe icyarushaho guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe cyane cyane mu kazi hagati y’abakozi n’abakoresha, Dr Iyamuremye Jean Damascene ushinzwe ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Ubuzima, RBC, avuga ko abakozi bari ku kigero cya 80% bafite umunaniro ukabije naho 40% bafite agahinda gakabije.

JPEG - 233.1 kb
Dr Yvonne Kayiteshonga wa RBC asobanura ibitera indwara z’agahunda n’iz’umunaniro bigaragara ku bakozi batari bake (Foto James R)

Iyamuremye avuga ko umunaniro wo mu mutwe (stress) ari kimwe mu bitera ibibazo byo mu mutwe cyane cyane mu bakozi, akerekana ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 52% by’abakozi benshi bafite ikibazo cyo mu mutwe.

Avuga ko hari n’ubundi bwagaragaje ko hagati ya 70 na 90% by’abakozi bahorana ibibazo binyuranye byo mu mutwe.

Agira ati “Umunaniro wo mu mutwe mu bakozi ni ikibazo gihoraho kuko ugeze nko kugipimo cya 80% naho ikibazo cy’agahinda gakabije (Depression) mu bakozi kikaba kiri ku rwego rwa 40%. Ikindi ni ikibazo cy’ubwoba cyatumye bamwe mu bakozi baba ibikange, bakaba ntibindeba ntibagire icyo bitaho, ibyo bikaba ari bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko uwo mukozi adafite ubuzima bwiza bwo mu mutwe”.

Kananga Patrick ushinzwe ibijyanye n’ubuzima n’umutekano by’abakozi muri Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi, avuga ko itegeko ry’umurimo igihugu kigenderaho ryo muri 2009 rigaragaza neza uburyo abakozi bagomba gufata ikiruhuko cy’umwaka kandi bikaba ari uburenganzira bwabo.

Avuga ko iyo umukozi akoze amasaha y’ikirenga ari mu kazi, umukoresha aba akwiye kumuha ingurane. Agira ati: “ubundi umukozi yemerewe gukora amasaha 9 ku munsi, niba ukoze ukarenzaho amasaha 2, icyo gihe ubyumvikana n’umukoresha ku munsi ukurikiye akamuha ingurane y’ayo masaha akaba yatangira akazi atinze cyangwa akayamwishyurira amafaranga”.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga, asaba abakoresha gushyiraho ibiro byumva bikanatega amatwi ibibazo by’abakozi kandi bagakora uko bashoboye ngo bashyireho uburyo bukumira umuniro n’agahinda ku bakozi babo.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE