2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Demokarasi ni uguhitamo kw’abaturage bigamije ineza n’impinduka nziza mu mibereho yabo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-10 08:50:29

 
Share on:
 
Yasuwe:137
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubusanzwe demokarasi ni ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage akaba ari na bo bukorera. Ubu buryo bw’imiyoborere bwatangiye gukoreshwa kera mu myaka 392 mbere y’ivuka rya Yesu mu gihugu cy’u Bugiliki, icyo gihe cyari gituwe n’abaturage ibihumbi 400, abarenga ibihumbi 200 muri bo bakaba bari abacakara badafite uburenganzira bwo gutora no gutorwa, icyo gihe abagore na bo ntibemererwaga kujya mu bikorwa ibyo ari byo byose birebana na politiki.

JPEG - 68.9 kb
Amatora ni kimwe mu bigaragaza Demukarasi mu gihugu aha Mr. Augustin Dufatanye atora umukuru w’igihugu i Stockholm

Gusa uko imyaka yagiye yicuma ni ko n’ibihugu byagiye bigira uburyo bw’imiyoborere yihariye bishingiye ku mateka n’ibibazo by’ingutu byabaga birimo cyangwa se biterwa n’amateka yabiranze agasiga ibibazo bikomeye bisaba n’ibisubizo byihariye.

Iyo urebye u Rwanda ukarurebera mu ndorerwamo y’imiyoborere yaranze Kayibanda na Habyarimana usanga u Rwanda rwarazamukiye mu miyoborere mibi yateje ibibazo n’ingaruka zitari nke mu bana b’u Rwanda.

Ibi byaje guhinduka ubwo FPR-Inkotanyi yafataga ubutegetsi mu 1994 umwaka w’ibihe bitoroshye, yakoze byose bishoboka isana igihugu nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Abanyarwanda bahabwa agaciro n’icyizere cyo kubaho, ibintu byarushijeho kuba byiza ku rugero ruhebuje ubwo Perezida Paul Kagame yari amaze gutorerwa manda ya mbere muri 2003.

Ni we mukuru w’igihugu wakoze ubudasa mu mateka y’u Rwanda, yubatse ndetse aracyubaka, ubuzima n’imibereho bishingiye ku gaciro no kwigira byose biri mu ngobyi y’ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda, ibi abanywa amata akomoka kuri girinka ni abagabo bo kubihamya, abasaza n’abakecuru basajishwa neza binyuze mu nkunga y’ingoboka bahabwa, abana bigira ubuntu, urubyiruko n’abagore bafite uburyo n’amahirwe bibashoboza kugera ku gishoro, aba n’abandi bazi neza kandi bazirikana uruhare ntagereranywa rwa Perezida Kagame mu buzima bw’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Umwihariko we ushingira ku gushyira iteka umunyarwanda ku isonga hagamijwe ko atera intambwe mu mibereho ye, aha ni na ho n’abadafite amacumbi bubakiwe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bitabwaho bahabwa amazu yo guturamo n’abandi muri rusange, abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa ubushobozi bwo kwiga binyuze muri FARG. Ibyakozwe ni byinshi n’ubu kandi bigikorwa nk’ibikorwa remezo bitandukanye.

Ibi n’ibindi ntarondoye ni byo byatumye nyuma ya manda ya 2 habaho igikorwa gishimangira umwihariko n’ubudasa bya Perezida Kagame, Abanyarwanda biyemeza gusaba ko ingingo ya 101 yari mu Itegeko Nshinga ivugururwa, birakorwa yongera guhabwa umwanya wo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda binyuze mu matora yegukanye intsinzi, ngiyi demokarasi yacu, ni ko guhitamo bijyana n’ugushaka kwacu byose bigamije ineza n’iterambere twibonamo.

Ibi ni byo nita kubaka igihugu bishingiye kuri demokarasi yihariye Umunyarwanda n’abamukomokaho bazazamukiramo badafite imitwaro bikorejwe ahubwo bari mu muhanda uharuye mu rugendo rwo kongera ibikorwa no kurushaho gusigasira ibyagezweho.

Ibi mbivugiye ko hari aho usanga hari abitiranya demokarasi n’ibindi bikorwa bibi birimo no gusenya ibiba bimaze kugerwaho nyamara ibyo bikorwa biba byarubatswe mu misoro y’abenegihugu. Mbivugiye kandi ko hari n’abayitiranya no kumva ari uburenganzira bwabo guhinduka abagambanyi no kwishora mu bindi bikorwa bibi bitagamije ineza n’inyungu rusange by’abenegihugu.

Aha ni ho Leta ihana abitwara batyo bamwe mu banyamahanga n’abandi bose baba bashyigikiye bene iyo migirire mibi bagasakuza, bati ”Nta demokarasi”nyamara ahubwo icyo kiba cyakozwe cyo gushyira igihugu ku murongo n’uburyo buri mwenegihugu aboneramo amajyambere yuje ituze, ari yo mahitamo ye, ni na cyo demokarasi nyakuri.

Inama n’impanuro ku rubyiruko

Urubyiruko ni rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda, kugeza ubu barenga 60%. Aba ni bo bafite mu biganza ubushobozi bwo gukomeza kubaka igihugu haba mu iterambere ryacyo kimwe no mu rugendo rwo guhana inkoni y’ubuyobozi. Bakwiye gushishoza cyane bakamenya neza ko gusigasira ibyubakwa muri iyi Leta iberewe ku isonga na Perezida Kagame biri mu neza ya twese tugomba kurushaho kubirinda no kubisigasira kugira ngo n’abadukomokaho bose bizabagirire umumaro.

Perezida Kagame yatubereye urugero rw’ibishoboka biturutse ahagoye, atubera umuyobozi mwiza utagamburuzwa n’amananiza, urangwa iteka n’ukwiyemeza bifite intego kandi biri mu nyungu n’ineza rusange, ibi nk’abakiri bato ni umugisha dukwiye kubakiraho ubuzima burangwa n’indangagaciro na kirazira, kugira ngo tubigereho biradusaba imitekerereze yagutse iharanira ineza n’impinduka nziza mu mibereho ya buri mwenegihugu, bijyana kandi no kwirinda gusahura umutungo w’igihugu, kunyereza ibigenewe abaturage, kurenganya, ruswa n’indi migirire mibi yose yaganisha mu gutuma hari umwenegihugu wavutswa ituze n’uburenganzira bye.

Ibi kandi tugomba kubijyanisha no gukunda u Rwanda ku rugero ruhebuje, ni byo byaturinda kwijandika mu bikorwa bibi ibyo ari byo byose. Iyo mvuze gukunda u Rwanda mba mvuze gukunda abenegihugu barwo, uwakunze Umunyarwanda mugenzi we ntamucura, ntamwifuriza inabi, aharanira ko na we hari aho yakwigeza iyo nta bushobozi amufata akaboko bakazamukana mu iterambere. tukanahinduka biruseho abarinzi b’ibyagezweho.

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE