2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nikwigize wavutse nta maboko afite yatangiye guhesha ishema igihugu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-10 07:06:45

 
Share on:
 
Yasuwe:696
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuri ubu mu Rwanda abafite ubumuga ntibagihezwa ari nayo mpamvu ubasanga mu nzego zitandukanye z’igihugu kandi bagatanga umusaruro ungana n’uwabadafite ubumuga.

JPEG - 407.9 kb
Nikwigize Jean De la Croix wavutse nta maboko afite akaba akina umukino wa Taekwondo mu bafite ubumuga (Foto Bugingo F)

Uretse iyi mirimo itandukanye abafite ubumuga bakora hari n’abakina imikino itandukane ndetse bakaba baratangiye guhesha ishima u Rwanda begukana intsinzi mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro cyihariye na Nikwigize Jean De la Croix wavutse nta maboko afite akaba akina umukino wa Taekwondo aho yahesheje ishema u Rwanda mu mikino y’Afurika yegukana umudali wa zahabu maze agira byinshi avuga ku buzima bwe, uko yinjiye mu mukino wa Taekwondo anasaba Minisiteri y’Umuco na Siporo gufata abakinnyi kimwe.

Amavu n’amavuko ya Nikwigize
Nikwigize Jean De la Croix yavutse taliki 11 Mutarama 1997 avukira i Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni umwana wa 3 mu muryango w’abahungu 3 ba Bucyanayandi Francois na Benimana Regine. Ubu atuye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Kuvuka nta maboko afite yarabyakiriye
Nikwigize yatangarije Imvaho Nshya ko kuvuka agasanga nta maboko afite yabyakiriye. Ati “Urebye kuko ariko navutse nariyakiriye". Kuba nta maboko afite hari ibintu abasha gukoresha amaguru ibindi bagenzi be bakabimufasha.

Uko yakiriwe mu muryango
Nikwigize avuga ko mu muryango we nta kibazo yigeze agira gusa ngo umubyeyi we ajya amubwira ko avuka mu bitaro ababyeyi bari bahabyariye bongoreranaga bavuga ngo babyaye umwana umeze nka njye bamujugunya.

Nikwigize agiye kurangiza amashuri yisumbuye
Kuba yaravutse nta maboko afite ntabwo byamubujije kujya mu ishuri, kuri ubu Nikwigize yiga mu mwaka wa 5 mu ishami ry’Indimi n’ubuvanganzo muri GS Gatenga ya mbere. Avuga ko akurikira amasomo kimwe n’abandi ariko kuko nta maboko afite yandikisha amaguru.

Nikwigize avuga ko bagenzi be baba baramumenyereye ikibazo kiba iyo agiye nk’abandi batamuzi. Ati «Iyo mpinduye nkajya ahandi birabatangaza baza kundeba bambaza uko mbaho ariko iyo bamaze kumenyera babibona nk’ibisanzwe».

Yatangiye akina Kung Fu
Nikwigize yatangiye akina umukino njyarugamba ufite inkomoka mu Bushinwa wa Kung Fu. Ati « Nkiri umwana nakundaga gukina umupira w’amaguru, ngitangira mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri GS St Jean Baptiste Burehe i Rulindo muri 2013, uwari ukuriye abanyeshuri yarambwiye ngo nze dukorane imyitozo muri Kung Fu nkajya nkora ibikoreshwa amaguru iby’amaboko simbikore, mbona ndabishoboye».

Uko yinjiye muri Taekwondo

Taekwondo nawo ni umukino njyarugamba ufite inkomoko muri Koreya aho abawukina bakisha amaguru batera imigeri. Nikwigize avuga ko rimwe yagiye mu kigo cy’imikino cyo mu Gateka ahazwi nko kwa Carlos ahura n’umutoza Ntawangundi Eugene utoza abana hariya amusaba ko yaza akajya mu bakinnyi bakina Taekwondo niba yabishobora.

Nikwigize ati «Nahise mubwira ko nabishobora kuko nari nsanzwe nkina Kung Fu, ubwo nahise njya mu ikipe ».

Irushanwa rya mbere yahise yegukana umudali wa zahabu
Muri 2016 nibwo yinjiye muri Taekwondo , mu Kuboza 2016 yakinnye irushanwa rya mbere yegukana umudali wa zahabu mu bari munsi y’ibilo 61.

Kuva taliki 31 Werurwe kugeza 02 Mata 2017 yitabiriye imikino y’Afurika “African Para Taekwondo Open 2017” yabereye mu Rwanda yegukana umudali wa zahabu.

Ati « Kwegukana umudali ni ibintu biba bishimishije n’umuryango wanjye urabyishimira ». Akomeza avuga ko biri mu bintu byamushimishije cyane kwinjira mu mukino bwa mbere akegukana umudali wa zahabu mu Gihugu no muri Afurika .

Nikwigize afite intego yo kwegukana umudali muri shampiyona y’isi
Taliki 19 Ukwakira 2017 i Londres mu Bwongereza hazabera shampiyona y’isi mu mukino wa Taekwondo mu cyiciro cy’abafite ubumuga “World Para Taekwondo Championships 2017”. Nikwigize ni umwe mu bakinnyi 6 bazaserukira u Rwanda. Aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko imyiteguro irimo kugenda neza akaba yiteguye kuzana umudali wa zahabu. Ati « Intego yanjye ni intsinzi ».

Abafite ubumuga bakwiye guhabwa agaciro
Nikwigize w’imyaka 20 y’ amavuko atangaza ko hari abacyumva ko abafite ubumuga nta kintu bageraho cyane cyane mu cyaro aho usanga batinya gusohora abana babo ntibajye no ku ishuri ntibanumve ibitekerezo byabo. Ati « Haracyari urugendo kugira ngo abantu bose babyumve ».

Ku bijyane n’imikino avuga ko biri kugenda neza ariko ko abakinnyi bafite ubumuga batari bahabwa agaciro nk’ak’abandi. Aha yatanze urugero agira ati « Nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’Afurika, Minisitiri w’Umuco na Siporo yaraduhamagaye aratwakira hamwe n’abakinnyi ba Beach Volleyball bari begukanye igikombe cy’Afurika atwemerera ko bazaduhemba, bahemba abandi twe ntibaduhemba, ibyo byerekana ko hari agaciro bataraduha kandi biratubabaza ». Nikwigize akomeza avuga ko iyo babahemba byari kubatera ishyaka gusa avuga ko batacitse intege ahubwo bakomeje gukora cyane.

Mu bihe biri imbere, Nikwigize asaba ko imikino y’abafite ubumuga nayo yajya ibona abaterankunga kandi n’abantu kabafata kimwe n’abandi kuko hari ibyo bashoboye.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE