2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Bubiligi: Patient Bizimana yataramiye abantu barishima

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-10 06:37:11

 
Share on:
 
Yasuwe:133
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Patient Bizimama, umuhanzi ukomeye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu mpera z’icyumweru cyatambutse yataramiye mu Bubiligi mu mujyi wa Brusels abantu barishima.

JPEG - 270.4 kb
Bizimana (Uwa kane uvuye ibumoso ku murongo w’imbere) arimo kubyinana n’abo yataramiraga

Umuhanzi Patient Bizimana yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo n’iyitwa «Ubwo buntu» yishimirwa n’abantu na we agaragaza ibyishimo bye asimbukira mu kirere nk’uko asanzwe abikora mu bitaramo binyuranye iyo yasazwe n’umunezero.

Yatangarije Imvaho Nshya ko igitaramo cyagenze neza, ati «Igitaramo abantu baragikunze cyane rwose ».

Patient Bizimana yaje gushimira kandi abantu bitabiriye igitaramo cye anashimira Imana yamushoboje kujya muri kiriya gihugu gutaramira abantu.

Nyuma y’uko Patient Bizimana asoje igitaramo cyo mu Bubiligi azajya gutaramira mu bihugu binyuranye by’i Burayi nka Finland, Suwede n’ibindi.

Igitaramo yaririmbyemo i Burayi cyarimo n’abandi bahanzi nka Gaby Kamanzi n’abandi.
Ibi bitaramo Patient Bizimana arimo gukorera ku mugabane w’u Burayi yabihaye inyito ya « Europe Tour».

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE