2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kiyovu yatse APR FC miliyoni 10 kuri Ombolenga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-10 06:33:08

 
Share on:
 
Yasuwe:458
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu buravuga ko APR FC izemerwa gukinisha myugariro Ombalenga Fitina nimara gushyira kuri konti yayo miliyoni 10. Amakuru yizewe Imvaho Nshya ikesha abari mu buyobozi bwa Kiyovu avuga ko APR FC ko nitemera gutanga aya mafaranga Ombalenga azategekwa gususubira muri Kiyovu.

JPEG - 215.6 kb
Ombolenga Fitina Kiyovu yanze kurekura ngo akinire APR FC (Foto Ngabo R)

Imvaho Nshya yanamenye kandi ko APR FC yari yamaze guha miliyoni 8 uyu myugariro w’iburyo, bivuze ko kugira ngo akinire iy’ikipe y’ingabo bizayitwara miliyoni 18. Ibintu abayobozi ba APR FC batakiriye neza cyane ko bumva Kiyovu yari ikwiye kuborohereza.

Ombolenga Fitina ntagaragara ku rutonde rw’abakinnyi ba APR FC cyangwa se aba Kiyovu rwaraye rusohowe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda «FERWAFA».

Umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper yatangarije Imvaho Nshya ko hari amakipe adafite abakinnyi 30 ashobora kongeramo abandi kugira ngo yuzuze umubare ntarengwa.

Abajijwe ku cy’umukinnyi Ombolenga yavuze ko amakipe yombi akiri kumvikana. Ati «Hari bimwe bitararangira ni yo mpamvu tutabashyiraho. Twebwe iyo dutanze lisiti ibitureba tuba tubirangije, twe twereka ikipe tuti kanaka uramuburana n’iyi kipe, icyo dukeneye ni inyandiko za gihamya zivuga ngo kanaka ni we umufiteho uburenganzira. Bo baragenda bakaganira, nk’ubu twe ntawe uraza kuturegera kuko yananiwe kumvikana, nta kibazo cy’amakipe atarumvikana dufite’’.

Ubuyobozi bwa Kiyovu bwo bwemeza ko Ombolenga akibafitiye amasezerano y’umwaka . Mu cyumweru gishize, Habinshuti Rashid, umunyamabanga mushya wa Kiyovu yatangaje ko APR FC yatwaye umukinnyi wabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Habinshuti yagize ati «Inshuro zose yagiye ajya i Burayi, Kiyovu yagiye ibigiramo uruhare kandi akagaruka muri Kiyovu Sports, akagira n’amasezerano mbere yo kujya ahandi. Uburyo yagiye muri APR FC ni ho hari ikibazo. Agenda komite ya Kiyovu itabizi, nta na kimwe izi. Ari ku rutonde rwa Kiyovu kuko ni umukinnyi wacu ufite umwaka. Ubwo rero ibiganiro biri hagati yacu na APR FC nibikunda azakinira APR FC, hasigaye gushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye ».
\
Ombolenga Fitina ari kumwe na Kalisa Rachid wakiniraga Police FC na Iranzi Jean Claude wakinira APR FC muri 2016 berekeje mu ikipe ya MFK Topvar Topoľčany mu gihugu cya Slovakia mu cyiciro cya 3 bahamara umwaka, nyuma nyuma Ombolenga Kalisa Rachid bari bagiye kwerekeza mu ikipe ya UCAM Murcia yo muri Espagne ntibyakunda ari bwo bagarukaga mu Rwanda, Ombolenga akajya muri APR FC naho Kalisa Rachid akajya muri Kiyovu mu gihe Iranzi Jean Claude we yerekeje muri Zesco United yo muri Zambia.

BIZIMANA Eric

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE