2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Iposita iracyahura n’imbogamizi zo kugera ku bakiliya uko bikwiye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-10 06:28:29

 
Share on:
 
Yasuwe:102
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’amaposita mu Rwanda Kayitare Celestin agaragaza ko kuba imiturire itaranozwa neza ngo imihanda n’ingo z’abantu zihabwe nimero zibiranga ku kigero gihagije biri mu bituma iposita itabasha kwegereza serivisi itanga ku bakiliya bayo nk’uko ibyifuza kuko amakuru yo kubageraho aba agoranye.

JPEG - 259.2 kb
Kayitare Celestin, umuyobozi w’ikigo cy’amaposita mu Rwanda(Foto James.R)

Agira ati “Gushyira nomero ku mihanda ndetse no ku nzu y’abantu nibimara kugerwaho ku rugero ruri hejuru bizorohereza iposita kwegera abakiliya bakeneye serivisi kuko umukozi wayo azaba abasha kwiyobora akaba yakwigeza mu rugo atayobye. Avuga ko mu mujyi wa Kigali bigeze hafi ya 60% mu gihe mu mijyi 6 iwunganira ishyirwa mu bikorwa ry’izo nomero bikiri kuri 20%.”

Kayitare agaruka kuri izo mbogamizi mu gihe hashize icyumweru hizihizwa umunsi ngarukamwaka wahariwe amaposita wasojwe kuri uyu wa 09 Ukwakira 2017. Uwo munsi ukaba wararanzwe n’ibikorwa birimo gutanga serivisi nziza ku bagana iposita, kumenyekanisha serivisi zitangwa ndetse no gusura bamwe mu bakiliya bayo b’imena ku bigo bigera kuri 70 babazwa ibitagenda neza ngo bibashe gukosorwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kayitare avuga ko uwo munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Twakora dute ngo tugere ku byo abakiliya batwifuzaho?” Aho, ubuyobozi bw’iposita bwagaragaje uruhare rwayo mu buzima bw’abantu haba mu bijyanye n’imibereho y’abantu, mu itumanaho n’uburyo ubucuruzi bukorwa ku isi.

Nk’uko abisobanura, iposita yatangiye ikora ibijyanye no guhererekanya amafaranga banki n’ibindi bigo bitaratangira kubikora, atangaza ko abantu babitsaga mu iposita bakanagurizwa kandi bigikomeje nubwo bikorwa ku kigero gitoya. Iposita ngo inatanga serivisi zo guhererekanya amafaranga nubwo bitari ku rwego ruhanitse ndetse n’itumanaho rishingiye ku mpapuro nubwo haje ibindi bikoresho byoroshya itumanaho kurushaho.

Kayitare atangaza ko iposita ifasha mu ihererekanya butumwa no mu ihererekanya ry’ibicuruzwa nubwo ikoranabuhanga ryagiye riyigiraho ingaruka mu mikorere ariko harimo gushyirwamo imbaraga kugira ngo ritabasiga inyuma bityo n’iposita ibashe kurikoresha kuko ryihutisha ibintu.

Avuga ko mu mujyi wa Kigali abakiliya bishimira serivisi bahabwa ariko mu ntara ari ho hakiri ikibazo, agatangaza ko batangiye gukorana n’ibigo bikora ingendo ngo bijye bibajyanira ubutumwa ndetse bakaba baratumije ibikoresho birimo moto 15 zo gufasha abakozi bayo.

Abanyamakuru bifuje kumenya ingaruka ikoranabuhanga ryagize ku mikorere y’iposita ndetse n’uburyo yaba yinjiza kugeza ubu, Kayitare atangaza ko kuba urubyiruko rwinshi rwararetse ibintu gakondo bikorwa n’iposita bakitabira uburyo bushya bwihutisha ubutumwa, ku bigendanye no kwinjiza, avuga ko muri serivisi y’ubutumwa bwihuse itanga mu mezi 6 ashize ya 2017, iposita yavuye kuri 35 000 000 igera kuri 49 000 000 z’ubutumwa. Ku bijyanye n’ubutumwa bupfunyitse, mu mezi 6 ya 2016, iposita yari kuri 5 000 000 z’udupaki igera kuri 9 000 000 mu mezi 6 ya mbere ya 2017. Kayitare atangaza ko muri rusange iposita yinjizaga amafaranga 950 000 000 mu 2007 kuri ubu ikaba yinjiza amafaranga 1 300 000 000.

Umunsi wahariwe amaposita washyizweho kuva mu mwaka wa 1969 n’umuryango mpuzamahanga ku rwego rw’isi, ubu ukaba umaze kwizihizwa inshuro ya 143. Mu Rwanda uwo munsi watangiye kwizihizwa kuva mu 1978.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE