2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Bugesera: Abaturage barahamagarirwa kwirinda ibiza bazirika ibisenge

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-10 06:24:20

 
Share on:
 
Yasuwe:52
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Akarere ka Bugesera gakunze kwibasirwa n’ibiza by’umuyaga bikunze gutwara ibisenge by’inzu. Abaturage bakaba bahamagarirwa kuzirika ibisenge ku buryo burambye hagamijwe guhangana n’ibyo biza.

JPEG - 141.6 kb
Ibisenge iyo bitaziritse ku buryo bukomeye biraguruka

Muri iki cyumweru, hatangijwe ubukangurambaga bujyanye no gushishikariza abaturage kuzirika ibisenge, aho abaturage batishoboye bazafashwa muri icyo gikorwa.

Umukozi ushinzwe imicungire y’ibiza muri aka karere Ndayishimiye Camille mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko ubukangurambaga bujyanye n’icyo gikorwa bwatangirijwe mu murenge wa Ngenda.

Yagize ati “Ubukangurambaga bwo kuzirika ibisenge bwatangirijwe mu murenge wa Ngenda, abatishoboye bagafashwa, abishoboye tukabashishikariza bose kuzirika ibisenge.”

Uyu muyobozi asobanura ko hari amahugurwa ahabwa abagize komite z’imicungire y’ibiza mu mirenge kugira ngo begere abaturage basobanurirwe ibijyanye n’icyo gikorwa.

Izo komite zigizwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage, inkeragutabara, ukuriye DASSO ku murenge, abajyanama b’ubuzima n’ushinzwe umuryango utabara imbabare muri uwo murenge.

Aba bayobozi bose bahuguwe kugira ngo bafatanye mu bukangurambaga bigisha abaturage uburyo bazirika ibisenge by’inzu zabo.

Ndayishimiye akomeza avuga ko hakozwe pipiniyeri z’ibiti bivangwa n’imyaka ku buryo imvura iguye biteganyijwe ko haterwa ibyo biti hagamijwe kugabanya umuyaga.

Ku kibazo cy’aba bagiye kubaka muri ako karere, abaturage basabwa gukaza ibisenge, ikindi hakorwa n’igenzura haba ku bubaka mu midugudu n’abubaka mu mijyi.

Umubare w’abaturage bamaze kwibasirwa n’ibiza guhera mu kwezi kwa Nzeri kugera mu kwezi k’Ukwakira, ni imiryango 161. Urutoki rwahuye n’icyo kibazo hangiritse hegitari 61.

UWIMANA DONATA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE