2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubushomeri bwahawe igisobanuro gishya, ababurimo ni 16.7%

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-10 06:14:39

 
Share on:
 
Yasuwe:190
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo batanze ubusobanuro bushya bw’ubushomeri, bagaragaza ko ubu abashomeri mu Rwanda bangana na 16.7%.

JPEG - 231.5 kb
Uhereye ibumoso ni Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete ari kumwe na Murangwa Yusuf uyobora NISR mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto James R)

Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi izi nzego zashyize ahagaraga ejo hashize ku itariki ya 9 Ukwakira 2017 bwakozwe hagamijwe kureba uko ubushomeri buhagaze mu banyarwanda, muri ubu bushakashatsi hanagaragajwe ubusobanuro bushya bw’ijambo ubushomeri aho byemejwe ko abantu bakora akazi katinjiza amafaranga cyane cyane abahinzi ngandurarugo badasagurira amasoko bose bafatwa nk’abashomeri.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe kuva muri Gashyantare 2017 hagaragajwe ko umubare w’abadafite akazi mu Rwanda wazamutse ukagera ku bantu 16.7% uvuye ku bantu 4.5% bari abashomeri hagikoreshwa ubusobanuro bwa kera bwavugaga ko umuntu wese ufite icyo akora n’ubwo cyaba kitamwinjiriza amafaranga afatwa nk’umukozi nk’uko byari bimeze mu kwezi kwa Kanama 2016.

Mu gusobanura ubushomeri, Murangwa Yusuf uyobora ikigo cy’ibarurishamibare yagize ati “Ubu ngubu biratandukanye, hari umurimo hakaba n’akazi. Umuntu ashobora kuba ahinga ibyo azarya cyangwa yoroye inka ye imuha imirimo buri munsi akayishakira ubwatsi ndetse ibyo bikaba bimutunze ariko nta bwo ari akazi. Ibintu byitwa akazi ugomba kuba ubihemberwa cyangwa ukajyana ku isoko ibyo ukora ukabona amafaranga.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku ishyirwa ahagaragara ry’ubu bushakashatsi, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yasobanuye ko guhindura ubusobanuro bw’ijambo ubushomeri bigamije kugira ngo hamenyekane imibare y’ukuri y’abafite akazi bityo abafata ibyemezo babashe kumenya neza imiterere y’ikibazo cy’ubushomeri bagifatire ingamba.

Gatete yagize ati “Hari abakora bwa buhinzi bwo kwitunga ariko ntugire icyo usagurira amasoko, ibyo muri ubu buryo bushya nta bwo tubara ko ari abantu bafite akazi ariko barakora kandi baritunze, ni yo mpamvu umubare wazamutse, baritunze nta kibazo ariko nta mafaranga barimo kubona. Ubu hari abantu bafite akazi hakaba n’abafite umurimo.”

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri rusange ku by’iciro bitandukanye abafite n’abadafite akazi mu Rwanda babarurirwamo. Nk’uko byagaragajwe muri ubu bushakashatsi Abanyarwanda 6 709 000 ni bo bafite kuva ku myaka 16 kuzamura ari nayo yemewe yo gushaka akazi.

Ubu bushakashatsi kandi byanagaragaje ko abagore ari bo bafite umubare munini w’abashomeri aho 17.5% bagejeje igihe cyo gukora ari abashomeri mu gihe abagabo bo ari 16.1%. Abandi bafite abashomeri benshi ni urubyiruko kuko byagaragajwe ko mu bagejeje igihe cyo gukora harimo 21% b’abashomeri mu gihe abakuze badafite akazi bo ari 13.3%.

Abanyarwanda batuye mu bice by’umujyi na none ni bo bafite umubare munini w’abashomeri bangana na 18.1% mu gihe abatuye mu byaro badafite akazi bo ari 16.2%.

Mu bindi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi, ni uko umubare w’abantu bize bafite akazi ari wo muke cyane ugereranyije n’abatize bagafite: abantu 6% gusa ni bo bize kaminuza mu babarwa nk’abafite akazi, 10% ni bo barangije amashuri yisumbuye, 6% ni bo bize nibura icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, 29% bize amashuri abanza gusa, naho 50% by’abafite akazi bo ntibigeze bakandagira mu ishuri.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE