2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Tumenye akamaro k’amategeko n’uko ashyirwaho mu Rwanda (Ibikurikira igice cya gatatu)

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-09 06:45:05

 
Share on:
 
Yasuwe:138
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10
JPEG - 19.1 kb
HABIMANA AUGUSTIN

Buri Gihugu kigira amategeko kigenderaho kugira ngo gishobore kuyoborwa neza kandi n’abaturage bacyo bashobore kubana ntawe ubangamiye undi. Mu Rwanda nk’igihugu cyigenga kandi kigendera ku mategeko na cyo cyateganyije uko amategeko asumbana, uko ajyaho, inzego ziyashyiraho n’inzira anyuramo.


Komisiyo ihuriweho n’imitwe yombi

Itegeko ryatowe n’Umutwe w’abadepite rikohererezwa Sena, iyo na yo imaze kuritora rigarurwa mu mutwe w’abadepite. Iyo hari ibyo Sena yahinduye muri iryo tegeko risubizwa muri Komisiyo y’Umutwe w’abadepite yari yaryize mbere, yasanga ibyo Sena yahinduye bifite ishingiro, icyo gihe igakorera raporo Inteko rusange y’Umutwe w’abadepite kugira ngo ingingo zahinduwe zongere zitorwe.

Iyo Komisiyo y’Umutwe w’abadepite yasuzumye umushinga w’itegeko isanze hari ibyahinduwe na Sena bikwiye kuganirwaho, hashyirwaho Komisiyo ihuriweho n’Imitwe yombi, ifite umubare ungana w’Abadepite n’Abasenateri, bakaganira kuri bya bindi bitumvikanyweho.

Muri icyo gihe, Komisiyo ihuriweho n’imitwe yombi ishobora kwemeza ibyahinduwe na Sena, ishobora kugaruka ku byari byemejwe n’Umutwe w’abadepite, cyangwa ishobora kugorora ingingo itumvikanyweho igashyiramo ibitekerezo bihuriweho n’impande zombi.

Ibyo Komisiyo ihuriweho n’Imitwe yombi yumvikanyeho bitorwa n’Inteko rusange ya buri mutwe nta zindi mpaka zibayeho.
Iyo Imitwe yombi idashoboye kumvikana ku mushinga w’itegeko, icyo gihe itegeko riteganya ko usubizwa uwawutangije.

Uburyo itegeko ritorwa
Ingingo ya 91 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, iteganya ko amategeko asanzwe atorwa ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’Abadepite cyangwa Abasenateri bitabiriye inama.

Amategeko ngenga atorwa ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu (3/5) by’abadepite cyangwa abasenateri bitabiriye inama bafite uburenganzira bwo gutora.

Uburyo bukoreshwa mu itora n’uko itora rikorwa bigenwa n’amategeko ngenga agena imikorere ya buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Ububasha bwa Perezida wa Repubulika mu gushyiraho amategeko
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 106 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku itegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko bitarenze igihe cy’iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi iryo tegeko ryamugerejweho.

Icyakora, mbere yo kurishyiraho umukono, Perezida wa Repubulika ashobora gusaba Inteko Ishinga Amategeko kurisubiramo, iyo bigaragaye ko hari ibigomba kunozwa muri iryo tegeko.

Muri icyo gihe, iyo Inteko Ishinga Amategeko yongeye gutora iryo tegeko ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) ku byerekeye amategeko asanzwe cyangwa bwa bitatu bya kane (3/4) ku byerekeye amategeko ngenga, Perezida wa Repubulika agomba kurishyiraho umukono mu gihe cyavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Gutangazwa no gukurikizwa kw’itegeko

Iyo itegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko, rigashyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika, rinatangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, icyo gihe rihita ritangira gukurikizwa, cyeretse iyo muri iryo tegeko ku ngingo yerekeranye n’igihe ritangira gukurikizwa babigennye ukundi, kuko rishobora gutangazwa rikaba ryakurikizwa nyuma y’igihe runaka, cyangwa mu gushyirwa mu bikorwa rigahera mbere y’igihe ryatangarijwe, iyo hari impamvu yumvikana ituma ushyiraho itegeko abibona gutyo.

(Biracyaza)
Umwanditsi w’iyi nkuru ni Umukozi
mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite

HABIMANA AUGUSTIN

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE