2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubunyangamugayo mu masoko ya Leta ni isoko y’iterambere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-09 09:30:00

 
Share on:
 
Yasuwe:11
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuba ba rwiyemezamirimo bagira uruhare mu bukungu bw’igihugu kuko ari abafatanyabikorwa ba Leta, ni ngombwa ko imikoranire iba ntamakemwa, abikorera n’Inzego za Leta bagafatanyiriza hamwe guteza imbere igihugu hakoreshwa ubunyangamugayo.

JPEG - 261.9 kb
Abakozi ba RPPA bagiranye inama na ba rwiyemezamirimo mu Ntara y’Amajyepfo babasaba kurangwa n’ubunyangamugayo

Ibi byagarutsweho mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA: Rwanda Public Procurement Autority) na ba rwiyemezamirimo bo mu Ntara y’Amajyepfo yabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatanu ku itariki ya 6 Ukwakira 2017. RPPA yasabye ba rwiyemezamirimo kuba inyangamugayo mu bikorwa byabo, bagapiganira isoko igihe bafite ubushobozi bwo kurishyira mu bikorwa.

Iyo nama nyunguranabitekerezo yahuje RPPA na ba rwiyemezamirimo yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’amasoko ya Leta mu kubaka ubukungu bw’igihugu”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongera ubumenyi muri RPPA, Sibomana Celestin, yabukije ba rwiyemezamirimo ko ubunyangamugayo ari ipfundo ry’ibyiza byose, bityo buri wese akwiye kubuhorana. Yagize ati “Burya ipfundo rya mbere ni ubunyangamugayo, niba mu masoko ya Leta ari ahantu haca amafaranga menshi ya Leta agomba gukoreshwa neza, bityo hagomba ubunyangamugayo ku mpande zombi no kubahiriza amategeko, byaba ku ruhande rw’abapiganira amasoko ya Leta n’abayatanga.”

Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo, hagaragajwe ikibazo cy’uko hari abajyaga bapiganirwa amasoko bakayakora byagera hagati bikabananira bagata imirimo batayirangije, abandi ntibahembe abo bakoresheje n’ibindi, bityo bashishikarizwa kwiyemeza ibyo bashoboye, imirimo ikajya ikorwa hubahirizwa amasezerano.

Mu rwego rwo gukumira akajagari mu itangwa ry’amasoko hashyizweho gahunda nshya ifasha abantu gutsindira amasoko hifashishijwe ikoranabuhanga ‘e-procurement’, ba rwiyemezamirimo bakaba bakangurirwa kwitabira kurikoresha kuko rikumira imbogamizi zabonekaga mu mitangire y’amasoko ya Leta.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari mu Ntara y’Amajyepfo, Mutambuka Faustin, yavuze ko ba rwiyemezamirimo, RPPA, abaturage n’ubuyobozi bose bahuriye ku ntego nziza yo guteza imbere igihugu, akaba ari ngombwa ko bakwiye kunoza ibyo bakora kandi bagakorera hamwe haramuka habonetse ibibazo hakiyambazwa inzego zibishinzwe zikabikemura.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo wari waturutse mu karere ka Gisagara, Munyanziza Jean Marie Vianney yagize ati “Uburimanganya mu gutanga amasoko burahari cyane ari na yo mpamvu twasabye ko byakosorwa, na twe byatubayeho aho twatsindiye isoko ariko bariha undi. Ubu burimanganya mu mitangire y’amasoko ya Leta ni bwo butuma hagaragaramo kuba ba rwiyemezamirimo bamwe na bamwe bata imirimo, kudahemba abakozi n’ibindi”.

Imwe mu myanzuro ba rwiyemezamirimo bafashe ni uko uburimanganya mu mitangire y’amasoko ya Leta uko bugenda bucika kubera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bizabafasha gukorana ubunyangamugayo bagateza imbere igihugu.

NYIRANEZA JUDITH

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE